Monaco cosmetics

Bamwe Mu Rubyiruko Rwa ADEPR Nyarugenge Bagereranywa N’umufuka Urimo Ubusa

Ev. Prof. KIGABO Thomas yasabye urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge ko rukwiriye kuva mu mwanda,byaba bitabaye ibyo rukaba rufatwa nk’umufuka urimo ubusa.

Kur’icyi cyumweru ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwari rwitabiriye amateraniro, Ev. Prof. KIGABO Thomas mu magambo akakaye yabwiye urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge ko ibyo barimo ari umwanda.

JPEG - 93.7 kb
Ev. Prof. KIGABO Thomas

Yagize ati:"aba mureba ni uko ari ku cyumweru bakaba bambaye neza naho ubundi ubasanze hanze ni abajura,ni amabandi,ni abasambanyi abandi birirwa bareba amapronographie,ni umwanda,niba mukomeje kuba mu kajagari kameze gutyo mumeze nk’umufuka urimo ubusa kandi dukeneye urubyiruko ruzavamo abashumba,abapasteri n’abavugabutumwa b’ejo hazaza".

Yakomeje agira ati:"Ntabwo umuntu ari nk’ikinyugunyugu umuyaga utwara aho ushatse mukwiriye kwaguka mugakora cyane kuko mufite akazi kenshi ko gukemura ibibazo by’itorero,niba muri abantu bafunze mu mitekerereze no mu bikorwa rero byaba ari ikibazo gikomeye ku gihugu n’itorero muri rusange".

Yasoje akebura ndetse aha n’inama uru rubyiruko aho yaruhamagariye kubaha no kwicisha bugufi agira ati:"umuntu utubaha,uwo si umuntu ni dayimoni gusa,umuntu utubaha ni nk’umufuka wuzuyemo ubusa, niba mudashobora guhagurukira abakuru ngo bicare,ubwo murava he muragana he kandi ko utamenya aho ava atanamenya aho agana? Niba muri mwe hari urubyiruko usanga rwambara ubusa cyangwa rukambara utuntu tubahambiriye,ubwo umuntu utazi kwambara ni iki kindi yashobora? Nimwaguke mu mitekerereze no mu bikorwa".

Yasoje asaba ko mu gihe haramuka habonetse undi mwanya bazamuha amasaha nibura 2 akaganiriza uru rubyiruko,akaruhugura ndetse byaba na ngombwa narwo rukamubaza ibibazo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gatuzo - 24/01/2018 saa 03:19

uvuze neza wa mugabo we. ariko ubundi ADEPR ku rwego mpuzamahanga iba mu rihe dini?
Kanda hano umusubize

KARAKE - 23/01/2018 saa 03:38

Uyu Kigabo Thomas ni Chief Economist muli BNR,akaba afite PHD muli Economics.Yabaye Rector wa ULK.Birashimishije kubona umuntu wize cyane yita no ku bintu birebana n'imana.Nizere ko ADEPR itamukoresha igamije gukora publicity gusa. Usanga abantu bize cyane cyangwa abakire,hafi ya bose ntacyo ibyerekeye imana bibabwiye.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko abibera mu byisi gusa batazaba mu bwami bw'imana.Ikibabaje nuko iyo bapfuye,abanyamadini bababwira ko "bitabye imana".Nyamara Bible ivuga ko baba bagiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Amizero abantu baba basigaranye iyo bapfuye,ni UMUZUKO uzaba ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Ariko hazazuka gusa abantu bashaka imana kandi bakayikorera,aho kwibera mu byisi gusa.Bible isobanura neza yuko abantu bibera mu byisi gusa,batazabona ubuzima bw'iteka.Bisome muli 1 Yohana 2:15-17.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye. Tujye dukoresha imbaraga n'ubwenge bwacu mu gushaka imana mu gihe tukiriho,aho kwibera mu byisi gusa.Niduhera mu byisi gusa,ntabwo tuzazuka kandi ntabwo tuzabona ubuzima bw'iteka muli paradizo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X