Monaco cosmetics

Bob Wine uherutse gufungwa yagizwe umudepite

Nyuma y’uko umuhanzi Bob Wine aterewe muri yombi na Polisi yo muri Uganda bikavugwa ko yafunzwe azira ko yiyamamarizaga mu gace yari yabujijwe,kuri ubu inkuru ivugwa cyane muri iki gihugu, ni uko yagizwe umudepite.


Uyu muhanzi w’umunyapolitiki,yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda,akimara gutsinda amatora ya nyuma ya Kyadondo aho igikorwa cyarangiye nyuma bigahita bitangazwa ko yemewe nk’umudepite.

Bobi Wine yatsinze ku bwiganze bw’amajwi 77.6% mu gihe yari umukandida wigenga akaba yatowe n’abantu 25, 659 uwamukurikiye akaba umukandida wa NRM witwa Ssebalu William akaba yatowe n’abantu 4, 566 mu gihe undi bari bahanganye wari uwo mu ishyaka rya FDC witwa Apollo Katinti yatowe n’abantu 1, 832.

Tubibutse ko aya majwi ayabonye Nyuma y’amasaha make atawe muri yombi yaje kurekurwa akigera hanze atangaza ko nta tegeko na rimwe yari yishe, bityo ngo yagombaga kuba ari muri Gayaza"

Yagize ati"uhagarariye polisi muri aka gace yambwiye ko perezida ashaka gukoresha uwo muhanda, nabyumvise. njye sinshaka kurwana ndetse twamaze kuva muri Gayaza tutabangamira urugendo rwa perezida. ndasaba abanshyyigikiye kwifata ntibagire imidugararo bateza tuzatsinda binyuze mu matora atari mu midugararo."

Ubusanzwe Bobi Wine ni inshuti magara ya Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Dr. Kizza Besigye yakunze no kurwanya imikorere y’ubutegetsi bwa Uganda byanamuviriyemo kubifungirwa nawe inshuro zitari nkeya none n’inshuti ye Bobi Wine bimubayeho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Lydia suku - 30/06/2017 saa 18:39

congs bobi j very happy for u ..
Kanda hano umusubize

butoyi martin - 30/06/2017 saa 06:21

Bob wine turamushigikiye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X