Monaco cosmetics

Bombori bombori hagati ya Pallaso na Jeff Kiwa wahoze ari manager wa Radio&Weasel ! barapfa amarozi

Umuhanzi Pallaso umaze kwamamara muri Uganda na Jeff usanzwe akunda kwiyegereza abahanzi mu rwego rwo kubafasha no kubabyaza umusaruro mu byerekeye umuziki,ibyabo byatsemo umuriro bapfa amarozi.

Ubusanzwe aba bagabo bari basanzwe ari inshuti magara bitewe n’uko bakunze gukorana ibitaramo bitandukanye ahanini byateguwe na Jeff,kuri ubu amazi siyayandi kuko uyu muhanzi yahishuye ko mugenzi we akorana n’imyuka mibi.


Mu gitaramo giherutse kubera mu gace kazwi nka Lugogo n’ubundi muri Uganda mu mpera z’icyumweru dusoje, kikimara kurangira,Pallaso yarihandagaje avuga ko uyu Jeff atindikiye iwe amarozi amufasha kugera ku bukire mu buryo bworoshye.

Yavuze ko uretse n’iwe mu rugo,no mu biro bye(Office) hari ibirozi bishobora kuba biharunze ariko noneho ngo iyo bigeze igihe usanga agiye gutegura urubyiniro ngo bisa nkaho yakoyoyeho bigatuma ibirori bigenda neza ntakimwitambitse.

Ibi Pallaso abitangaje nyuma y’igihe gito yitandukanyije na Kiwa mu byerekeye umuziki,aho ashimangira ko adashobora kwihanganira gukomezanya n’umuntu ukorana n’amashitani kandi we yizera Imana.

Si ubwambere uyu mugabo avugwaho gukorana na sekibi,kuko agikorana na Radio na Weasel bamugiraga inama kenshi ko yabireka ariko akanangira bahitamo kumwereka igihandure,gusa ku rundi ruhande we yagiye abihakana kenshi.

JPEG - 27.8 kb
Jeff Kiwa

Uretse aba bahanzi batunga agatoki Jeff,umuryango w’umuhanzi Chameleone uhora ubyutsa ikirego cy’umuhungu wabo AKA47 wapfuye mu myaka ishize aho bahora bashinja uyu mugabo ko ariwe waba yaramutanzeho igitambo kugirango ibikorwa bye birusheho gutera imbere dore yapfiriye mu kabari ke kandi ari n’inshuti magara.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X