Monaco cosmetics

Byinshi wamenya kuri Costa Do Sol yageze i Kigali guhangana na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Spors ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup igomba gucakirana CD Costa del Sol yo muri Mozambique kuri uyu wa Gatanu 6 Mata 2018 mu ijonjora rigana mu matsinda y’iri rushanwa Nyafurika.

JPEG - 144.3 kb
Aha hantu ikipe ya Costa Do Sol ituye ni heza cyane

Umunyarwanda Irene Munezero uba mu gihugu cya Mozambique, akaba yarahoze ari umunyamakuru hano mu Rwanda yasuye iyi kipe aho iba , amenya byinshi ku mateka y’iyi kipe ibarizwa i Maputo mu gihugu cya Mozambique.

Mu magambo arambuye yitwa Clube de Desportos da Costa do Sol, ibarizwa mu murwa mukuru Maputo mu gace gaherereye ku nyanja y’abahinde bita Costa do Sol.
aka gace kabarizwamo amwe muma Hotel akomeye mu gihugu cya Mozambique, ibiro by’umukuru w’igihugu niho byubatse, amashuri akomeye mu gihugu ndetse na zimwe mu nyubako z’abifite, uzisanga muri aka karere.

JPEG - 91.8 kb
Bageze mu Rwanda ku i saa 15H30 zo kuri uyu wa gatatu, bajya gucumbika kuri Hotel des Mille Collines

Bivuga ko ari ikipe iva mu KIyovu y’aha muri Mozambique, ikaba ari n’imwe mu mpamvu iri mu makipe yifite aha muri iki gihugu gikikijwe ahanini n’inyanja y’abahinde.

Ubwo nasuraga iyi kipe aho ibarizwa mbere y’uko bafata indege baza mu Rwanda, nakiriwe n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Joaõ NHABANGA wanabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Costa Do Sol mu myaka ishize, antembereza inyubako ndetse n’ikibuga kiy’ikipe. Nyuma nibwo twicaye tuganira, ampa anyuriramo muri make, amateka y’iyi kipe.

JPEG - 85.1 kb
Umutoza wayo

Ii kipe ku kibuga cyayo, hari inyubako inakoreramo, usangamo abakozi bacye. Aha mu gihugu cya Mozambique iyi kipe bayitazira OS Canarinhos (“IBISHUHE”) Yabonye izuba kuwa 15/10/1955 yitwa Sport Lourenço Marques e Benfica,nyuma mu 1978 ihinduka CD Costa del Sol.

Ifite ibikombe 9 bya shampiyona aho i cya nyuma hashize imyaka 11 igitwaye ,ndetse na 12 by’igihugu (Taca de Mocambique) ari nacyo iheruka muri 2017 nyuma y’imyaka 10 nacyo itagitwara.

JPEG - 158.1 kb
Batwaye igikombe cy’igihugu cy’umwaka ushize

Niyo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona nyuma yo kubona ubwigenge bw’iki gihugu cyakoronejwe na Portugal kugeza mu w’i 1975, ikaba i ya kabiri muri rusange inyuma ya Ferroviário de Maputo ifite ibikombe 10 bya Moçambola shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Uretse ikipe z’umupira w’amaguru abagabo n’abagore iyi kipe ifite z’abakuru n’abato, bafite ikipe za Basketball na Handball kuva ku makipe y’abana kugeza ku makipe yabo, intego yabo akaba ari ukuba ikipe zabigize umwuga.

Kubirebana n’amikoro naho bakura ibitunga ikipe abo, umunyabanga mukuru yabwiye RuhagoYacu, ko kugeza ubu ntakibazo na kimwe bafite.

NHABANGA yagize ati ”Costa do Sol kuva kera ni ikipe iterwa inkunga na EDM (ikigo k’igihugu gishinzwe gutanga amashanyarazi), mu gihe cyose tubashatseho ubufasha turabubona “.

JPEG - 78.5 kb
Batinze Addis Abeba, bahitamo kwikinira amakarita

Uretse icyo kigo kandi iyi kipe ifite aba Socio 2710 Batanga imisanzu buri kwezi , na fun club igizwe nabantu 50 bafite amafaranga menshi, bafasha iyi kipe umunsi ku munsi, ikirenga kuri ibi, iri mu makipe akunzwe cyane muri iki gihugu, by’umwihariko mu murwa mukuru Maputo.

Ifite umutoza Leonardo Fabio Costas ukomoka muri Argentina, n’abamwungirije bose bakaba ari abo mu gihugu cya Argentina, ukuyemo umutoza w’abazamu wenyine.

Ubwo uyu munyamakuru Irenze Munezero ku bwa RuhagoYacu yasuraga ikipe ya Costa Do Sol, yasanze abakinnyi Berekeje ahitwa Nacala gukina umukino wa shampiyona ku munsi wayo wa 4, aho batsinze Desporivo de Nacala 1-0, gitsinzwe na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Malawi Sibale kumunota wa 38 bituma ifata umwanya wa 2 namanota 7, aho irushwa amanota 2 na mukeba Ferroviário Maputo iri kumwanya wa mbere, ku rutonde rw’agateganyo.

Iyi kipe ibarizwamo abanyamahanga 5, Terrence ukomeye cyane na Beriani bakomoka mu gihugu cya George Weah (Liberia) Chao na Sibale (Malawi) na Chris wo muri Nigeria.

Amakuru uyu mugabo yamenye ni uko umukinnyi ukomeye w’iyi kipe ahembwa hafi $1000, bitandukanye n’amakuru mbere yavugaga ko Terance ahembwa $8000, gusa ngo ni abantu bafata neza abakinnyi babo. Ingengo y’imari bakoresha ku mwaka ikaba irenga gato 240 000 by’amadorali y’amanyamerika, ni miliyoni zirenga gato 200 z’amanyarwanda.

Umukino ubanza urabera i Kigali kuri uyu wa gatanu ku i saa 18H00 z’ijoro, naho umukino wo kwishyura uzabere kuri Estádio do Zimpeto, Stade nkuru y’igihugu cya Mozambique ku ya 17 Mata uyu mwaka, bizaba ari 19H00 z’ijoro i Maputo, ari nayo saha y’i Kigali.

Umurwa mukuru Maputo n’indi mijyi myinshi muri iki gihugu ibamo abanyarwanda benshi cyane, akaba ari kimwe mu bihugu bituyemo abanyarwanda benshi hanze y’u Rwanda, kuko habarwa abarenga 3000.

Uyu munyamakuru Irene Munezero avuga ko i Maputo biteguye neza uyu mukino wa Rayon Sports ku buryo nta kabuza izaba ifite abafana benshi ku munsi izaba yaje kwishyura nyuma y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.

BAmwe mu bayoboye iyi kipe uko imyaka yagiye isimburana
Iyi kipe yabonye itike yo gukina CAF Confederation Cup 2018 ubwo yegukanaga igikombe cy’igihugu, itsinze União Desportiva do Songo igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, hitabajwe iminota 30 y’inyongera.

Clube dos Desportos da Costa do Sol igeze muri iki cyiciro cya nyuma mbere yo kujya mu matsinda mu marushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo imaze gusezerera Juaneng Galaxy yo muri Botswana ku bitego 2-0 (1-0, 0-1) na Cape Town City yo muri Afurika y’Epfo ku bitego 2-2 (0-1, 1-2.

Ni ikipe yo kwitondera hanze y’ikibuga cyayo, kuko imaze kuhatsindira inshuro 2 muri aya marushanwa, ibintu bidakunda kubaho.

Rayon Sports yasezerewe na Mamelodi Sundowns muri 1/16 cya CAF Champions League ku bitego 2-0 (0-0, 2-0), ikaba yarakinnye imikino y’ijonjora rya 2 nyuma yo gusezerera ikipe ya LLB yo mu Burundi mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi.

JPEG - 78.6 kb
Ikibuga iyi kipe ikiniraho cyakira abantu 10 000

Umukino nyirizina uzaba kuri uyu wa gatanu saa 18H00 z’umugoroba, aho kwinjira babigize amafaranga 2000 y’amanyarwanda ahasigaye hose, ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda ahatwikiriye n’ibihumbi 10 000 ahegereye imyanya y’icyubahiro, mu gihe imyanya y’abanyacyubahiro bisumbuyeho ari Frw 20 000

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X