Monaco cosmetics

Charly na Nina bagiye gukorana ibitaramo na Geosteady ndetse na Samputu


Mu mpera z’iki cyumweru Muhoza Fatuma uzwi nka Nina na Rulinda Charlotte uzwi nka Charly baraba bari i Kampala muri Uganda aho bazaba baje gutaramana n’abanya Uganda. Muri ibi bitaramo bakazahuriramo n’ibihangange muri Muzika.

Nina yabwiye abanyamakuru ko igitaramo cya mbere kiza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nzeri 2017 aho bazaba bafasha Geosteady mu kumurika Alubumu ye.

JPEG - 42.8 kb
Charly na Nina biteguye gushimisha abanya Uganda

Kuwa gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2017 bazataramire mu kabyiniro kitwa Play naho ku ya 10 bazataramire mu kabyiniro kitwa Atmosphere bakazahurira muri icyo gitaramo na Jean Paul Samputu.

JPEG - 80.9 kb
Jean Paul Samputu nawe azaba ahari

Uretse icyo gitaramo cya Geosteady, Nina yavuze ko ibindi bitaramo byateguwe n’utwo tubyiniro. Yagize ati “Ibyo bitaramo ni bo babiteguye ba nyiri aho tuzataramira”. Ibitaramo bazaririmbamo na Dj Pius na we azaba ahari.

Charly na Nina ubusanzwe bazwi ku ndirimbo zinyuranye zirimo iyitwa “Face to face”, “Owooma”, “ Mfata”, “Indoro” n’izindi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X