Monaco cosmetics

Danny Vumbi yatangaje icyatumye indirimbo yakoranye na Lulu wo muri Malawi itinda

Umuhanzi Nyarwanda Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi Lulu ukomeye mu gihugu cya Malawi, iyi ndirimbo yitwa “Nyakamwe” ikaba yari imaze igihe kigera hafi ku myaka ibiri itegerejwe dore ko yatangiye gukorwaho ubwo Lawrence Khwisa uzwi ku izina rya Lulu yari ari mu Rwanda muri 2016 mu mishinga ye bwite ariko akahava akoranye indirimbo na Danny Vumbi kugeza Magingo aya yari igitegerejwe .

Mu kiganiro twagiranye na Danny Vumbi yadutangarije ko impamvu yateye gutinda kw’iyi ndirimbo ari uko yari afite imishinga (Projects) nyinshi muri studio yatumye atayishyira mu byihutirwa.

JPEG - 240.1 kb
Danny Vumbi hamwe na Lulu

gusa akomeza avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe hasigaye kongeramo andi amashusho make ubundi amashusho yayo akazajya hanze mu ntangiriro zo muri Gicurasi 2018.

Tumubajije imishinga iri imbere afitiye abafana be, Danny Vumbi mu magambo ye yagize ati:"Mfite gahunda z’ibitaramo mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda kuva mu kwa gatanu
Ndateganya kandi gushyira hanze alboum yanjye ya 3 muri kimwe muri ibyo bitaramo. Alboum yitwa Inkurunziza izaba igizwe n’indirimbo 12"

twabibutsa ko iyi ndirimbo ‘Nyakamwe’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Junior Multisystem.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mucanzigo Deogratias - 25/04/2018 saa 05:50

Danny Vumbi, arasobanutse cyane, ibyo akora arabizi,kuba ari mubahanzi bake afite "degree"bituma, aba ikirangirire, mumwuga we. Kandi niko Biri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X