Monaco cosmetics

Davido yahaye umukunzi we imodoka idasanzwe-Amafoto

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido], yemeje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Chioma Avril Rowland amuha impano y’imodoka ihenze ku isabukuru ye ndetse anashyira ahagaragara indirimbo yamukoreye.

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adedeji Adeleke [Davido], yemeje ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Chioma Avril Rowland amuha impano y’imodoka ihenze ku isabukuru ye ndetse anashyira ahagaragara indirimbo yamukoreye.

Davido yagiye avugwaho kugirana umubano n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Nish Kards, Sira Kante, Stacey Brianar Brown (Pendo), Funmi Aboderin n’abandi. Abamenyekanye cyane ni abo yateye inda ari bo Sophia Ajibola Momodu babyaranye imfura ye ndetse n’umunyamerikakazi witwa Amanda wamwibarukiye ubuheta.

Uyu muhanzi yerekanye undi mukobwa bivugwa ko bateganya kurushinga. Yamukoreshereje ibirori bidasanzwe ubwo yizihizaga isabukuru ku wa Mbere, tariki 30 Mata 2018, anamugenera impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche ihagaze $60,000.

Mu birori byabanje kubera ahitwa Cubana Club mu Mujyi wa Lagos, Davido, yavuze ashize amanga ko yabonye umukunzi mushya, ati “Narakunze. Abantu bamwe barakundana bakagira ubwoba bwo kubivuga. Njye nta bwoba mfite.”

Urukundo rwa Davido na Chioma bashobora kurushinga rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bishize.

Uyu mukobwa asanzwe ari umutetsi ubikora nk’umwuga ndetse muri Werurwe uyu mwaka Davido yiyemeje kumufungurira resitora ye bwite. Chioma yiga ibijyanye n’ubukungu muri Lead City University iri ahitwa Ibadan muri Nigeria.

Impano y’imodoka Davido yahaye umukobwa yemeje ko bakundana, yayikurikije n’amashusho y’indirimbo yise ‘Assurance’ yamuhimbiye avuga ko ayitezeho no gushyiraho agahigo muri Nigeria ikaba iy’ibihe byose mu matwi ya benshi mu bakunzi b’umuziki.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndayikeza franck - 7/05/2018 saa 06:34

aha jewe urukundo rw 'abahanzi rwaranyobeye aho uzumva ngo batandukanye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X