Monaco cosmetics

Diamond Plutnumz yatawe muri yombi

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu bakora umuziki muri Afurika yatawe muri yombi aryozwa gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu bakora umuziki muri Afurika yatawe muri yombi aryozwa gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu aho yavuze ko uyu muhanzi yafunzwe aryozwa gukwirakwiza amashusho ahonyora umuco w’igihugu.

Yagize ati "Ntabwo twahagaze, nk’uko mubyibuka twemeje itegeko rigena ibigomba gutambuka mu itumanaho rusange mu minsi ishize, ubu twamaze guta muri yombi umuririmbyi w’icyamamare Diamond, kubera gushyira amashusho atemewe ku mbuga nkoranyambaga."

BBC yatangaje ko nyuma y’ifatwa rya Diamond, Polisi ya Tanzania ikomeje gushakisha undi muririmbyi witwa Nandy na we ushinjwa kwangiza umuco abinyujije mu mashusho yasohoye.

Diamond yafunzwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize kuri SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. Yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, arimo gukurikiranwa na Polisi.

Minisitiri Harrison Mwakwembe yabwite Inteko Ishinga Amategeko ko Diamond Platnumz agiye kubanza gukorerwa dosiye hanyuma hakarebwa uburyo yashyikirizwa urukiko; yahise avuga ko “Nandy na we agomba gufatwa agafungwa”.

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi
Amakuru aturuka mu bantu batandukanye banditse iby’ifungwa rya Diamond ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko uyu muhanzi yatawe muri yombi agiye gusura Zari bahoze babana wari umaze iminsi amushinja kutita ku bana babyaranye.

Mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Diamond atawe muri yombi amaze iminsi mu bindi bibazo by’indirimbo ze ebyiri zari muri 13 zahagaritswe na Leta ya Tanzania kubera kwamamaza amashusho y’urukozasoni. Ibi byakozwe nyuma y’aho Perezida Magufuli anenze ibigaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri icyo gihugu.

JPEG - 145.4 kb
Nandy, undi muririmbyi ugiye gufungirwa gusohora amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

AZALIE - 18/04/2018 saa 16:50

burya mwemuzi l'etat yatanzania nigikoroni gusa ariko diamonde agomba gusaba imbabazi
Kanda hano umusubize

NTIRENGANYA JEAN CLOUDE - 18/04/2018 saa 16:31

ndunva uwo musore mwamureka, ark mukamuhana nkumuntu mukuru ntazongere. tumaze iminsi dukonje kbx....
Kanda hano umusubize

- 18/04/2018 saa 11:03

Hoya nimureke umwana yikorere kukulo imana yaramuhaye imanto
Kanda hano umusubize

Lioner Safi - 18/04/2018 saa 01:49

Uyo Muhanzi Nimumuhane Mukoreshej Amategek Yigihugu
Kanda hano umusubize

Lioner Safi - 18/04/2018 saa 01:47

Uwo Muririmvi Nibamurek Gusa Bamuhanure Ntasubire Kuk Niwe Yaragize Afric Yacu
Kanda hano umusubize

Steven - 17/04/2018 saa 12:58

Niba diamond yakoze Ibinyuranyije n'amategeko ya Reta agomba gusaba Imbabazi Bakamurekura
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X