Monaco cosmetics

DMX ashobora kongera gushyirwa mu gihome

Umuraperi DMX agiye gusubizwa muri gereza nyuma yo kunanirwa igeragezwa yari yahawe n’abacamanza nyuma yo kumuvana mu kigo ngororamuco.


Uyu muhanzi wari warakatiwe imyaka 5 kubera kutishyura imisoro m kwezi k’Ugushyingo 2017, yari yaremerewe n’ubucamanza kumara amezi 4 ndetse ahabwa n’uburenganzira bwo gukora ingendo zitandukanye yifuza agiye mu bitaramo no muzindi gahunda ze bwite.

Nyuma yo gupimwa, ubucamanza bugasanga akoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine bwafashe umwanzuro w’uko yahita ajya gufungwa kuko mu gihe amaze hanze yigenga yongeye gukoresha ibiyobyabwenye nyamara yaranigeze kubifungirwa.

Umunyamategeko we Murray Richman aganira na TMZ yatangaje ko ari gukora ibishoboka byose ngo DMX ntasubire muri gereza ahubwo habeho koroshya ibihano ajyanwe mu kigo ngororamuco kuko asanga ashobora gusubizwa muri gereza yazasohokamo akongera akabikoresha.

Yagize ati “Ndababaye cyane ariko turabikurikirana twitonze, turebe wenda ko yashyirwa muri gahunda z’ibigo ngororamuco”

Amazina nyakuri ya DMX ni Earl Simmons ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka X Gone Give It to Ya, Party Up, Ruffy Ryder’s Antherm n’izindi.

DMX yari yafunzwe bivugwa ko yanyereje imisoro abinyujije ku makonti y’amahimbano 14.Uyu mugabo yamaze imyaka myinshi adasora kuko yanyereje asaga 1,700,000 z’amadorali y’Amerika mu myaka ishize.

Yakekwagaho kandi kuba muri 2013 yarabeshye ko yinjije 10,000 gusa mu gihe ngo yaba yarinjije asaga 250,000 by’amadorari y’Amerika. Uyu mugabo ibyaha aregwa nibimuhama azahanishwa kumara imyaka 44 muri gereza.

Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X