Monaco cosmetics

Ese Johnny Halliday yari umuyoboke wa Satani?

Nkuko Pierre Jovanic yabivuze:” Abaririmbyi bo mu rwego rwo hejuru baba ari abahanuzi cyangwa intumwa

Gukora ikimenyetso runaka, cyangwa kuyoboka ikirangantego runaka, utazi icyo kivuga, ni nko gusenga isengesho ryo guha ibubasha bwawe imbaraga runaka, cyangwa kwerekana ko uyobotse icyo kintu, ibyo bikacyongerera ububasha.

Uko bimeze ku bimenyetso, niko bimeze no ku magambo wavuga cyangwa waririmba.

JPEG - 52.3 kb
Iyi foto hano ntigaragara neza, ubundi bamwandikagaho umubare 666

Wabyemera rero cyangwa utabyemera, abantu bari hejuru y’abandi kuri iyi si n’abayoboke babo bo barabizi, kandi babishyira mu bikorwa buri munsi.

Hano turagira ngo tubabwire amwe mu magambo y’indirimbo ebyiri Johnny Hallyday yaririmbye, namwe mwisuzumire.

Hari indirimbo Veau d’or Vaudou. Ubundi veau d’or , ikimasa cya Zahabu Bibiliya igifata nk’ikimenyetso cyo kuramya ibigirwamana…naho Vaudou ni idini ry’abakurambere riboneka muri Haiti, no mu bihugu bimwe byo muri Afrika nka Benin n’ibindi bigituriye.

Ndi umuhungu wa Lusiferi ; Umwami n’umutware w’isi ; Mbiba imbuto y’ijambo ribi ; Iyo murira njye ndaseka

Nakubise KO uwo twari duhanganye ; Wa musore w’umu Hipi w’i Betelehemu.; Warwanishaga indabyo; Mwe ubwanyu mwaramwishe.

Muri abagaragu banjye biyoroheje; Ndabavumye munzu yanjye.

Vodu ikimasa cya zahabu ; Mbakorera ibigirwamana byanyu ; Mbaha intwaro nkabacamo ibice ; Mukeneye Peteroli ; Njye nkeneye amaraso , ibyuya n’amarira ; I Miami , i Los Angeles ; Nahashyize umusazi ufite bombe ; Habonetse abantu 200 bishwe n’ubwoba ; abo ntibazakenera imva…

Muri make iyi ndirimbo irisobanuye ubwayo, si ngombwa kongeraho ibindi bisobanuro. Iyi ndirimbo igaragaza uyiririmba uwo akorera uwo ariwe.

JPEG - 10.5 kb
uyu ni umusaraba Johnny yambaraga

Hari iyindi ndirimbo Johnny yise Jesus est un Hippie, Yesu ni umuhipi. Aha Johnny afata Yesu nk’umunywi w’ibiyobyabwenge, ukunda abagore bagenda banitse amabere…

Hari aho avuga ati : »Ndakeka ko ise yitwaga Jo, na nyina akitwa Mariya ; Ndakeka ko yari afite imyaka 33 ; FBI irimo kumuhiga : Nibamufata bazamubamba ku musaraba.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 15/12/2017 saa 10:31

ubwo nkawe iyuvuga ngo inkuru ikoranye ubuswa iyubwenge wakoze niyihe?
Kanda hano umusubize

john john - 14/12/2017 saa 12:26

Mbega iinkuru ikoranye ubuswa weeeeeeee!!!!
Kanda hano umusubize

john john - 14/12/2017 saa 12:25

Mbega inkuru ikoranye ubuswa weeeeeee!!!!
Kanda hano umusubize

Zéro Faute - 16/12/2017 saa 22:00

Amatwi arimo urupfu ntiyumva!
Kanda hano umusubize

- 13/12/2017 saa 10:01

Iyisi ifite agaga ibindeba harinjyihe birenga umbwenjye mbwamuntu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X