Monaco cosmetics

Ese koko Jay Polly yarazimye nk’uko bivugwa na benshi?

Umu Rappeur Jay Polly wigeze ku kanyuzaho mu myaka yashize wanegukanye Irushanwa rya PGGSS3 Nyuma yaho Muzika ye ikagenda biguru ntege akaguma ahanyanyaza bigahumira ku mirari ubwo yatandukanaga na bagenzi be batangiranye Itsinda rya Tuff Gangs benshi mu bakunzi be baribaza nimba inzira ya muzika yaranze akagana iy’Ubugeni.

Nyuma yo kwegukana Irushanwa rya PGGSS3 hatangiye kumvikana umwuka mubi hagati ya Jay Polly na bagenzi be bahoranye muri Tuff Gangs aribo Bull Dogg,Fireman na Green P aho bamushinjaga ubusambo no kwikubira no gushaka gusenya Tuff Gangs hadaciye kabiri nyuma y’uko bagenzi be bashinze itsinda bise Stone Church Jay Polly yahise abirukana muri Tuff Gangs yinjizamo aba Rappeurs bashya n’ubwo nta gikorwa gikomeye iyo Tuff Gangs nshya yari yakora.

Jay Polly kur’ubu usa nk’uwabuze muri muzika we ntiyemeranywa n’abavuga ko yazimye ubu asigaye akora umwuga wo gushushanya atangaza ko afite indirimbo nshyashya ziri hanze kandi nziza.

Aganira n’Imirasire.com Jay Polly yakuriye inzira ku mulima abavuga ko yazimye "Abo bavuga ko nazimye sinzi aho babikura,abanzi bo baruzuye ibyiza babibonamo ibibi nta gitangaje gusa nge ndahari ikindi ubugeni n’akazi nkora nk’ibisanzwe nkuko na mbere nagakoraga abo bose mbatuye indirimbo nise Niyibizi"Jay Polly

N’ubwo Jay Polly avuga ko ntaho yagiye agihagaze bwuma muri muzika Nyarwanda benshi mu bakunzi be bemeza ko ari mu marembera ko aramutse atikubise agashyi yazimira akagenda nk’abandi bahanzi Nyarwanda batakigaragara mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda.�

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rukundo Chadou Chadrack - 24/03/2018 saa 06:07

Azagaruke Muri Muzika
Kanda hano umusubize

jpolll - 21/03/2018 saa 07:40

ubukene ..bwaga faranga ..ahubwo muzunva yogeye gucuruza amamesa! igaruka zabagorebeshyi ugenda ubabyaraho abana batagira umubare.ese uno mutype condom ntayo aziii
Kanda hano umusubize

Bazina - 15/03/2018 saa 19:26

Jay polly azimira? Abo bavuga gutyo tuzabakosora ejobundi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X