Monaco cosmetics

Hon Bamporiki yatewe impungenge n’umunyamideri wubahutse ibendera ry’u Rwanda

Ibendera ni kimwe mu birango by’igihugu.Bisobanuye ko rikwiye kubahwa na buri wese mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’igihugu.Ni muri ubu buryo Bamporiki yatewe impungenge n’umunyarwandakazi w’umunyamideri wambaye ibendera ubwo yari yambaye ubusa.


Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yanenze bikomeye umukobwa w’umunyamideli witwa Niyigena Solange uzwi nka Keza Terisky nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa akikinga ibendera ry’igihugu.

Ubwo aya mafoto y’umunyamideli Niyigena Solange yavugwaho n’abantu batandukanye Hon Bamporiki Edouard Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yanenze bikomeye uyu mukobwa avuga ko atari akwiye gukinira ku ibendera ry’igihugu kuko atari umwambaro wambarwa na buri wese.

Yagize ati “Ibi ntabwo bisaba kureba itegeko. Ibi ni ukurengera, Ikirango cy’igihugu ntigikinirwaho, si umwambaro umuntu yakwiyambika uko yiboneye. Ubuse uyu yesheje muhigo ki?? ibi ni ishyano ahubwo.”

Usibye kuba Bamporiki atemeranya n’uyu munyamideli kubyi kwikinga igendera ry’igihugu yanavuze ko atemeranya n’imyambarire y’uyu munyamideli kuko mu mafoto ye yagiye hanze uyu mukobwa abona yari yambaye ubusa.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda bagira bati “Umuntu wese ubigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Si ubwa mbere Bamporiki agaya abafite iyi myitwarire kuko no mu minsi ishije yacyebuye Oda Paccy nyuma y’uko yari yakinze ikoma ku bwambure bwe.Icyo gihe uyu muyobozi yavuze ko uyu muhanzikazi akwiye kujyanwa mu itorero ry’igihugu akigishwa indangagaciro na kirazira.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ambrose - 11/01/2018 saa 22:31

Abantu bajye bareka gukabya ubuse yaciye inka amabere uyu si umwenda usanzwe,usibye ko usa n'ibendera ry'igihugu
Kanda hano umusubize

- 8/01/2018 saa 16:03

Uyumukobwa ararenganariko jyendikubona arutwenda twabagore.nukogasa gasa nibendera nahububundi nutwambaro wabagore ubwose mwendimurib'ukogakozwe
Kanda hano umusubize

- 8/01/2018 saa 16:03

Uyumukobwa ararenganariko jyendikubona arutwenda twabagore.nukogasa gasa nibendera nahububundi nutwambaro wabagore ubwose mwendimurib'ukogakozwe
Kanda hano umusubize

iriza gizzoo - 29/12/2017 saa 07:44

ariko ntawamenya wabona kwiyambika byamunaniye akifashisha igihugu dore ko arinacyo cyamubyaye kigomba kumwitaho
Kanda hano umusubize

Munyembabazi diogene - 29/12/2017 saa 03:13

aba bana babyirutse nabi rwose,ibendera ry,igihugu?ikirango cyubahwa mu buryo buhoraho ntiyari akwiye kuryubahuka muri buriya buryo.ajyanwe I wawa atunganywe.Erega turimo gusaza kdi aba nibo bazadusigarira,none twaba dusize nkuru ki I musozi tutabakebuye kare?
Kanda hano umusubize

Franco Emma - 28/12/2017 saa 06:51

Cyokora mujunda byacitse. nzi neza ko ibendera ritagurishwa mu isoko niba ari utuntu yiguriye mu isoko ntacyaha afite ubwo yaragakunze nyine. Ntacyaha njye mbibonamo
Kanda hano umusubize

Diane uyu - 28/12/2017 saa 01:25

Uretse ibikabyo hari utaziko turi twenda ducuruzwa ahantu hose! Courage mukobwa wacu!!!
Kanda hano umusubize

Ineza - 27/12/2017 saa 07:37

Ndifuza ko mubyukuri uretse n'uyu munyamideri mwajya mukurikirana ibyinjira mu muco nyarwanda biwonona mukabyigizayo.uretse no kuba yakubahuka ibirango by'igihugu harimo n'amafoto y'urukozasoni!gucigatira ibere kuriya utarimo konsa bifite ubundi butumwa!namwe ngo abanyamideri!kd nubwo kariya kaba agashabazi nako gafite icyo gasobanuye(idarapo).ese byagushimisha usanze bagakoropesha cg indi mirimo y'umwanda?plz dukeneye kwiga ibyacu kuruta iby'ahandi twaminujemo.
Kanda hano umusubize

emma - 25/12/2017 saa 18:13

kariya kenda ni esharpe abadamu nabakobwa bifubika cg ukagakenyera batugura mwisoko ahubwo we yakunze agasa n ibendera
Kanda hano umusubize

KIZA - 25/12/2017 saa 06:18

Izasara mumpeshyi uyibona mu rugaryi, mbona bidatunguranye kuko n'ubundi abo banyamideli bose niko baba mameze,iyo utubashye umuco w'igihugu wakubaha ibirango byacyo gute? Iyo mideli yo kwambara ubusa itumariye iki? Rimwe ukumva ngo bagiye mumahanga bahagarariye igihugu.... ibyo bikwiye kwamaganwa.
Kanda hano umusubize

sure makaveli angel - 25/12/2017 saa 05:25

Mumugorore Cyane Kuko Agoramye Cyane!
Kanda hano umusubize

sure makaveli angel - 25/12/2017 saa 05:23

Mumugorore Cyane Kuko Agoramye Cyane!
Kanda hano umusubize

xxx - 24/12/2017 saa 09:56

Bamporiki ntagakabye, uyu munyamideri yerekanye ahubwo ko akunda igihugu.
Kanda hano umusubize

Emmanuel NSABIMANA - 23/12/2017 saa 17:13

Ariko, umenya ririya atari ibendera nyaryo, hari utwenda tw'abadamu n'abakobwa bita "udushabazi" dusa n'amabendera, hari abo njya mbona batwambaye, udusa n'iry'u Rwanda, irya Uganda....Ndabona na kariya ari ko kuko tugira inshunda. Keretse tubujije inganda zidukora.
Kanda hano umusubize

Jimmy - 22/12/2017 saa 14:25

muby'ukur arimo arasebya," urwa Gasabo. nibamurebere ibimukwiye rwose. ntasoni???!!
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 22/12/2017 saa 13:55

Chokokora.isirashajepe.buriya.perezida.wigihugu.yakagombyekubafatira.ibihano.bazingubwobusa.bwabo.harubukeneye.kereka.ibichuchu.nkabo.murakoze?
Kanda hano umusubize

Betty - 22/12/2017 saa 10:25

iri nishyano !!!! niba mugorore rwose uko nugutesha agaciro igihugu Ndetse numuco w'abari burawanda .
Kanda hano umusubize

francis mugisha - 22/12/2017 saa 08:54

Nkaho mwafashumuntu mukamutwarindera murimo gushakirikibazo aho kitari Ubwose uwo mukobwa murabona arimuzima murabo atarumusazi nimudatangirira hafi ngo mumufashe kwivuza azakora nibirenzibyo kuko ntandanga gaciro yumunyarwandakazi imurangwaho nagato Ahubwo Bamporiki icyowagakoze kwaruguhamagara Police ushinzwe gufasha abameze nkuwo ikamutwara bagapima umutwewe basanga ntacyarwaye akagiribyayisubiza kubyo guteshagaciro ibirango byigihugu cyacu Murakoze.
Kanda hano umusubize

francis mugisha - 22/12/2017 saa 08:51

Nkaho mwafashumuntu mukamutwarindera murimo gushakirikibazo aho kitari Ubwose uwo mukobwa murabona arimuzima murabo atarumusazi nimudatangirira hafi ngo mumufashe kwivuza azakora nibirenzibyo kuko ntandanga gaciro yumunyarwandakazi imurangwaho nagato Ahubwo Bamporiki icyowagakoze kwaruguhamagara Police ushinzwe gufasha abameze nkuwo ikamutwara bagapima umutwewe basanga ntacyarwaye akagiribyayisubiza kubyo guteshagaciro ibirango byigihugu cyacu Murakoze.
Kanda hano umusubize

francis mugisha - 22/12/2017 saa 08:51

Nkaho mwafashumuntu mukamutwarindera murimo gushakirikibazo aho kitari Ubwose uwo mukobwa murabona arimuzima murabo atarumusazi nimudatangirira hafi ngo mumufashe kwivuza azakora nibirenzibyo kuko ntandanga gaciro yumunyarwandakazi imurangwaho nagato Ahubwo Bamporiki icyowagakoze kwaruguhamagara Police ushinzwe gufasha abameze nkuwo ikamutwara bagapima umutwewe basanga ntacyarwaye akagiribyayisubiza kubyo guteshagaciro ibirango byigihugu cyacu Murakoze.
Kanda hano umusubize

francis mugisha - 22/12/2017 saa 08:44

Nkaho mwafashumuntu mukamutwarindera murimo gushakirikibazo aho kitari Ubwose uwo mukobwa murabona arimuzima murabo atarumusazi nimudatangirira hafi ngo mumufashe kwivuza azakora nibirenzibyo kuko ntakwanga gaciro yumunyarwandakazi imurangwaho nagato Ahubwo Bamporiki icyowagakoze nu
Kanda hano umusubize

- - 22/12/2017 saa 08:08

Uretse kuryambara se abanazi icyo amabara arigize avuga ni bande? Mugarure isomo twitaga uburere mboneragihugu!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X