Monaco cosmetics

Humble Gizzo akomeje kugirira ibihe byiza muri Amerika n’umuryango w’umugore we-Amafoto

Umuhanzi nyarwanda Manzi James uzwi kuri Humble Jizzo atabarizwa k’ubutaka bw’u Rwanda, ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho agiye kumara ibyumweru bigera kuri bibiri n’umugore we Amy Blauman aho bari kurira iminsi mikuru i Wenatchee ho muri Washington no kumwereka umuryango mugari mu kumuha ikaze nk’umukwe.


Uyu muhanzi Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz yifashishije imbuga nkoranyambaga ntahwema kwifuriza abanyarwanda Noheli nziza n’ubunani,anaboneraho kubereka uburyohe arimo n’uburyo umuryango wose wa Amy Blauman urikumwakira.

Humble nkuko izina rye risobanura umuntu wicisha bugufi usabana n’abantu bose ntakunze guhisha ibye nkuko hari bamwe mu bahanzi usanga iyobageze muri Amerika bakunze guhisha bimwe mu byerekeranye n’ubuzima baba babayemo.

Umugore wa Humble Jizzo, Amy Blauman yavuze ko azabyarira muri Amerika umwana we wa mbere (imfura), ibi byo kuba Blauman atwite byatumye begeza inyuma ubukwe bwabo ngo abanze yibaruke bazabukore bisanzuye,aribyo bizatuma Humble atinda yo kuko ashobora kumara amezi agera kuri abiri akiri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 29/12/2017 saa 19:04

nivyiza kand ndamukund cane
Kanda hano umusubize

muhoza - 15/01/2018 saa 06:48

ahubwazagarukacg naweyajyiyenkababandi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X