Monaco cosmetics

Ibihangano bya Eddy Kenzo birimo gukomanyirizwa umusubirizo

Abahanzi batandukanye bo muri Uganda bakunze kuvugwaho imyitwarire igayitse irimo ubusinzi,kurwana n’ibindi.Ibi rero bikomeje gufata indi ntera aho umuhanzi Eddy kenzo akomeje gukanirwa urumukwiye bitewe n’imyitwarire ye igayitse.


Umuhanzi Eddy Kenzo ufite indirimbo zamamaye muri aka karere nka Sitya Loss, Stamina, Shauri yako ari mu gahinda nyuma y’uko indirimbo ze zihagarikiwe kuri televiziyo ikomeye y’abanyakenya ikorera muri Uganda NTV ndetse n’iyindi ikomokaho kuri NTV bita Spark TV.

Ibi byatewe no kuba uyu muhanzi yararwanye n’umunyamakuru wa NTV ubwo yari yatumiwe mu kiganiro k’iyo televiziyo bita The Beat.

Ubuyobozi bw’izi televiziyo zose nyuma yo kubona imyitwarire ya Eddy Kenzo bwafashe umwanzuro wo kutongera kunyuza indirimbo ze kuri televiziyo zabo, kuri radiyo KFM ndetse no kutongera kumuvugaho mu kinyamakuru cya Daily Monitor

Ibi kandi bije bikurikira ibindi binyamakuru bitandukanye byaretse gucuranga indirimbo za Eddy Kenzo birimo Dembe FM nyuma yo gukubita umunyamakuru wayo witwa Kasuku ndetse na Urban TV yaretse gucuranga indirimbo ze imuziza gukubita umunyamakuru wayo witwa Tina Fierce.

Ibi bibaye nyuma y’aho Eddy Kenzo yari amaze iminsi avugwaho ubukene, ndetse bikajyanirana no kuba atagifite umuvuduko mu muziki nk’uwo yahoranye mu minsi ishize.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 5/01/2018 saa 12:07

uwo muhanzi arakomerewe,ark byose nukubera guhaga,niyumve
Kanda hano umusubize

- 23/12/2017 saa 04:18

Harya NGO ubucyene sha muzi imitungo afite hano Uganda Wenda kwitwara nabi byo bibaho arko ibyubucyene mubyibagirwe
Kanda hano umusubize

- 29/12/2017 saa 19:16

Uvuzukuri Pe!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X