Monaco cosmetics

ibya Kanye West byakomeye nyuma y’amagambo yavuze ku bucakara bw’abirabura

Umunyemerika Kanye West, wamamaye cyane kubera kuririmba injyana ya Hip Hop yatangiye kugerwaho n’ingaruka z’amagambo aherutse kuvuga ku bucakara bwakorewe abanyafurika, aho yabugereranyaga nk’uguhitamo kwabo.

Umunyemerika Kanye West, wamamaye cyane kubera kuririmba injyana ya Hip Hop yatangiye kugerwaho n’ingaruka z’amagambo aherutse kuvuga ku bucakara bwakorewe abanyafurika, aho yabugereranyaga nk’uguhitamo kwabo.

Aya magambo yarakaje abanyamerika batari bake ndetse ababarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bakomeje kwandika inyandiko zikomeye zimwamaganira kure, hakaba hari n’amasezerano yari asanzwe afitanye n’inganda zikomeye ku isi yatangiye guseswa.

Aha twavuga nk’uruganda rw’abadage ADIDAS rwafashe umwanzuro wo guhagarika imikoranire rwari rufitanye n’umuhanzi Kanye West mu rwego rwo kwirinda ibihombo bashobora kugira kubera amagambo yavuze.

Bwana Kasper Rorsted umuyobozi mukuru wa Adidas yabwiye ikinyamakuru Bloomberg ko badashobora gushyigikira na gato ibyavuzwe na Kanye West ngo ndetse bagomba guhindura imikoranire bari basanzwe bafitanye ngo ahubwo bagashyira imbaraga mu kwamamaza inkweto zifite ibirango bya Reebok.

Kanye West yari asanzwe afitanye ubufatanye na Adidas bukomeye kuko yari afite isoko ryo kwamama inkweto za Adidas ziswe Yeezy Boost sneakers, amasezerano basinyanye mu 2014 hatanzwe akayabo k’amamiliyoni y’amadorali y’Amerika.

Dore uko imibare yerekana uko ubucuruzi bwa Adidas bwazamutse bakimara gusinyana amasezeno na Kanye West mu 2014:

JPEG - 45.8 kb
Imibare yerekana ko Kanye West yagerageje kuzamura ubucuruzi bw’Adidas akimara gusinya amasezerano mu 2014. Ni igereranya ryakozwe hagati ya Adidas na Nike. Ibara ry’ubururu ni Adidas, naho umukara ukaba uwa Nike
JPEG - 42.4 kb
Dore uko imibare yerekana uko ubucuruzi bwa Adidas na Reebok, bakaba bashaka kuzamura Reebok isa nk’iyari imaze kujya mu bihombo. Ibara ry’ubururu ni Adidas, naho umukara ukaba Reebok.

Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jambo - 5/05/2018 saa 17:30

Mbega inkuru yandikanye ubuswa weeeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X