Monaco cosmetics

Iminsi ya nyuma,urupfu rwa bugufi n’isezera ku isi bya Papa Benedigito wa 16

Papa Benedigito XVI ,wabaye umushumba mukuru wa kiriziya Gaturika ku isi,biragaragara ko yaba ari mu misni ya nyuma ndetse nawe akaba abihamya mu nyandiko ze,abho bigaragara ko yaba yizeye ko asigaje iminsi mike akitaba Imana.

Pope Emeritus Benedict w’imyaka 90 y’amavuko,wabaye umushumba wa kiriziya gaturika ku isi kuva 2005 kugera 2013,yanditse ibaruwa avuga ko urugendo afite ku isi ruri kumusozo ategereje gutaha mu rugo.

Iyi baruwa yayinyujije mu kinyamakuru cy’i Vatican kuwa 7, Gashyantare 2018.iyi baruwa kandi ikaba ije nyuma yuko abakiristu bo muri kiriziya gaturika impande n’impande ku isi bakomeje kugenda bamwandikira bamubaza uko amererewe.

Papa Emeritus yashimiye bakiristu bakomeza kumuzirikana bibaza uko abayeho banamusabira ku Mana,yanashimiye cyane abamwandikiye bamwifuriza isabukuru y’Imyaka 5 amaze avuye ku ntebe yubushumba(ubutungane).

Mu magambo ye yanditse agira ati:"Biraneza cyane iyo abantu banyandikiye bashaka kumenya uko mbayeho muri iyi minsi yanjye ya nyuma binyereka ko banzirikana".

Papa Benedigito wa 16 yavukiye mu bwongereza ,akaba yaravutse ku itariki ya 16 Mata 1927 ,naho ku itariki ya 19 Mata 2005 nibwo yagiye ku ntebe yubutungane,ubwo yari asimbuye Papa Yohani wa 2,gusa kuri 23 Gashyantare nibwo yaje kwegura kuri uyu mwanya ari nabwo yaje gusimburwa na Papa Francis uriho uyu munsi.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/02/2018 saa 12:27

Rwose Papa Benedicto XVI ni umudage ntabwo yavukiye mu bwongereza. Abanyamakuru mujye musoma rwose munabaze mbere yo gutangaza Amakuru.
Kanda hano umusubize

- 13/02/2018 saa 12:27

Rwose Papa Benedicto XVI ni umudage ntabwo yavukiye mu bwongereza. Abanyamakuru mujye musoma rwose munabaze mbere yo gutangaza Amakuru.
Kanda hano umusubize

- 13/02/2018 saa 12:27

Rwose Papa Benedicto XVI ni umudage ntabwo yavukiye mu bwongereza. Abanyamakuru mujye musoma rwose munabaze mbere yo gutangaza Amakuru.
Kanda hano umusubize

Mwubaha - 13/02/2018 saa 10:36

Ndamushimachane.kukoyanze.ubuyobe.bwiroma
Kanda hano umusubize

Karangwa - 13/02/2018 saa 07:47

Nibyo koko arenda gupfa kubera ubusaza.Ni abantu bake bageza ku myaka 90.Igihe tugifite imbaraga,tujye twibuka ko tuzasaza tugapfa.Noneho twibuke gushaka imana kugirango izatuzure ku munsi w'imperuka,tube muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Guheranwa n'ibyisi,bizabuza abantu nyamwinshi kuzuka (1 Yohana 2:15-17).Mujye mumenya ko nta buhanuzi na bumwe imana yavuze muli Bible butaba.Urugero,Abahanuzi bavuze ko YESU azaza ku isi,agapfa,akazuka,agasubira mu ijuru.Byarabaye.Mu mwaka wa 33,Yesu yahanuye yuko Urusengero rwa Yerusalemu ruzasenywa.Byarabaye mu mwaka wa 70,rusenywa n'Abaroma.Ntabwo imana yaturemye ishaka ko dupfa,ahubwo yashakaga ko tubaho iteka.Bizaba nta kabuza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X