Monaco cosmetics

Impamvu indirimbo ya Meddy na Christopher itarajya hanze yamenyekanye

Umuhanzi Christopher wiyita Topher yabajijwe impamvu indirimbo yakoranye na Meddy ihora ari agatinze kazaza,maze asubiza ko bakinoza bombi iby’uko yasohoka nta n’umwe ibangamiye ibikorwa bye muri bombi.

Ati “indirimbo irahari ariko igomba gusohoka itabangamiye imishinga y’umwe mu bayigize, tuzatangaza igihe izasohokera twabyumvikanyeho.”

Muneza Christopher wahoze muri Kina Music akayivamo ngo 2017 yamubereye umwaka mwiza kuruta indi yose mu kwinjiza amafaranga ndetse no gukoresha ibitaramo by’amateka.

Nyuma y’imyaka irindwi muri Kina Music yazamukiyemo, mu kwa munani 2016 yatandukanye n’izi nzu ya muzika atangira kwikorera ku giti cye.

Christopher yabwiye itangazamakuru ko kuva yatangira muzika mu 2009 uyu mwaka dusoza wa 2017 ariwo wamubereye mwiza kurusha indi yose.

Ati “ 2017 niwo mwaka ni njijemo amafaranga menshi ugereranyije n’indi myaka yatambutse ndi umuhanzi, navuga ko 2017 irangiye neza kuko insigiye intangiriro nziza y’ umwaka utaha wa 2018”.

Uyu mwaka kandi ngo nibwo bwa mbere mu mateka indirimbo ye yaciye kuri Televiziyo mpuzamahanga, ni indirimbo “Simusiga” yanyuze kuri TV nka Trace Muzic n’izindi.

Uyu mwaka kandi ngo yakoze igitaramo kitabiriwe cyane muri Radisson Blu amurika Album ye ku munsi wa St Valentin muri Gashyantare. Yishimira ko abantu baje ari benshi cyane.

Ati “Ninjye muhanzi nyarwanda wa mbere wijuje salle ya Radisson Blu kandi mu gitaramo gihenze.”

2017 kandi yayifashemo umwanya wa kabiri muri PGGSS yegukana amafaranga miliyoni 4,5.

2018 ngo ayifitiye ikizere cyane kubera uko 2017 irangiye, ndetse ngo aratangira umwaka mushya ahita asohora indirimbo nshya yise “Isezerano”. Ndetse yamaze gusohora agace gato kayo nk’itenguza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/12/2017 saa 14:49

komerezaho.turagushyigikiye!
Kanda hano umusubize

Mugisha Moyize - 29/12/2017 saa 09:55

Cirisitof Konumva Asigaye Akaze Nakomerezaho
Kanda hano umusubize

Patraking Wi Kigali - 27/12/2017 saa 10:12

Iyo Ndirimbo Ya Meddy Ft Chirstopher Turayitegereje Kbx ...
Kanda hano umusubize

Patraking Wi Kigali - 27/12/2017 saa 10:11

Turayitegereje Kbx
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X