Monaco cosmetics

Indirimbo ’Waka Waka’Diamond yakoranye na Lick Ross irimo kwagura imbago z’umuziki we

Umuhanzi Diamond Platnum aherutse gukorana indirimbo n’icyamamare Rick Ross.Iyi ndirimbo ikomeje kubaka amateka mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania na Kenya.


Uyu muhanzi n’ubusanzwe usa n’uwigaruriye aka karere akomeje kwemeza bamwe mu bahanzi bagenzi be bashimagiza iyi ndirimbo ’Waka Waka’,ku ikubitiro Khaligraph Jones akaba yavuze ko Diamond arimo gukora cyane.

Uyu muraperi ukomeye yanze kuripfana avuga ko umuhanzi Diamond Plutnumz agomba gushimirwa ndetse akabera urugero rwiza abandi bahanzi bose bo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ibi Khaligrah Jones yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram agamije gushimira Diamond kuri ubu washyize hanze indirimbo yise Waka Waka ari kumwe n’umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba n’umuyobozi wa Maybac Music, Rick Ross.

Abinyujije kuri Instagram Khaligraph Jones yagize ati “Sinabyanditse hakiri kare ariko iyo umuntu ateye intambwe ishimishije ugomba kubyishimira no kubahwa”

Umuraperi Khaligraph Jones yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Naked, Nataka iyo Doh, So gone n’izindi.

Iyi ntambwe Diamond ateye, ije yiyongera ku yindi yateye ubwo yakoranaga indi ndirimbo n’icyamamare Ne-yo bakayita Marry You.Iyi ikaba yarakunzwe ndetse ikaba ishobora no kuba imwe mu ndirimbo ze z’ibihe byose.

Ibi akaba abihuriza hamwe n’izindi ari gukora zizaba ziri kuri alubumu ye yise ‘A Boy from Tandale’ yashyize hanze indirimbo ebyiri mu Cyumweru gishize ‘Niache na Sikomi’ ziri mu buryo bw’amajwi aho ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo bugaruka cyane ku bibazo uyu muhanzi yagiye ahura nabyo mu rukundo

Reba indirimbo wa Waka Waka ya Diamond Plutnumz na Rick Ross

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

erias - 9/12/2017 saa 08:17

Kuba big boss
Kanda hano umusubize

nicky - 9/12/2017 saa 08:04

ewana nabahe rwose!!!birakwiye!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X