Monaco cosmetics

Inkweto Michael Jackson yabyinanye mu 1983 zimaze kugerekwa miliyoni 8 mu cyamunara

Inkweto Michael Jackson yambaye mu myaka irenga 35 ishize zashyizwe mu cyamunara, ni zo yakoranye imyitozo y’igitaramo yabyinnyemo bwa mbere ‘moonwalk’.

Inkweto Michael Jackson yambaye mu myaka irenga 35 ishize zashyizwe mu cyamunara, ni zo yakoranye imyitozo y’igitaramo yabyinnyemo bwa mbere ‘moonwalk’.

Inkweto za Michael Jackson zigiye gutezwa cyamunara zikoze ruhu rwirabura, zikagira umupira uciye bugufi ku gice cy’imbere naho ku gitsi zikigira hejuru gato. Ni zimwe mu nkweto zaciye ibintu mu barimbaga mu myaka 30 ishize.

ABC News yatangaje ko izi nkweto Michael Jackson yazambaye ubwo yari mu myitozo y’igitaramo yakoze bwa mbere akiyerekana mu mbyino yari azwiho ya ‘moonwalk’; hari mu mwaka wa 1983 mu kiganiro ‘Motown 25: Yesterday, Today, Forever’ cyaciye kuri Televiziyo imbona nkubone hari n’abafana baje kureba uyu muhanzi.

Izi nkweto za Michael Jackson zizagurishwa mu cyamunara yateguwe n’ikigo gisanzwe kigurisha ibintu muri ubu buryo cya na GWS Auctions. Brigitte Kruse, umwe mu bacunga ibintu iyi kompanyi iteza cyamunanra yavuze ko izi nkweto zifite ubuziranenge.

Brigitte Kruse yavuze ko izi nkweto ziri kugurishwa, ndetse hari abatangiye gutanga amabahasha arimo ibiciro aho kugeza ubu hari n’abemeye kwishyura amadolari arenga gato ibihumbi icumi[ uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni umunani].

Nyuma yo kwambara izi nkweto, Michael Jackson yazihaye umubyinnyi wari inshuti ye witwa Lester Wilson, uyu ni we waje kuzitanga zishyirwa mu bubiko aho zari zimaze imyaka irenga makumyabiri.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X