Monaco cosmetics

Irani: Uguhangana Gukomeye Hagati Y’abagore 3 N’idini Ya Islam

Mu gihugu cya Irani abagore 3 bafashe umwanzuro wo guhinyuza imigenzo y’idini, aho bamanitse ku nkoni ibitambaro byabo byo mu mutwe ikintu gifatwa nka sakirirego mu ba-islam.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo abagore 3 bo muri icyi gihugu kigendera bikaze ku mahame y’idini ya Islam bafashe umwanzuro wo kumanika ibitambaro byabo byo mu mutwe ku nkoni yaciye ibintu kuri interineti nyuma yo gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Amafoto yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje aba bagore basa nk’aho babikoze mu rwego rwo guhangana n’abayobozi b’idini rya Isilamu muri icyo gihugu.

Gusa ariko igisa n’iyobera n’ihuriro ry’umugambi wabo nk’uko Bbc ibitangaza ngo ni uko 2 muri abo bagore bifotoreje ku muhanda unyuramo imodoka nyinshi i Teheran naho uwa gatatu akifotoreza mu rubuga ruri muri uwo mujyi rwagati.

Abakurikiranira hafi ibyakozwe n’aba bagore ariko ntibabitandukanya n’ibiherutse gukorwa n’umugore wamaze ibyumweru byinshi muri gereza nyuma yaho avaniyemo igitambaro cye cyo mutwe mu myigaragambyo yarwanyaga leta mu kwezi gushize.

Gusa ariko n’ubwo aba bagore bagaragaye bameze gutya leta ya Irani ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’idini ya Islam ntibaragira icyo babivugaho.

Irani kimwe n’ibindi bihugu bigendera bikaze ku mahame y’idini ya Islam kirazira kikaziririzwa kubona umugore atipfutse igitambaro mu mutwe,iyo ugaragaye uri umugore cyangwa umukobwa wanyuranyije n’iryo hame rero ngo uba ushaka akamunani.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Idriss - 30/01/2018 saa 17:53

abakristu muravugishwa ubu se wahereye iwanyu mu Rwanda hari umunsi uhita muticanye?ujye utokora ijisho ry'undi uhereye ku ryawe nyoberwa n'ikibavuna Islam irabarya wa
Kanda hano umusubize

Bitegwamaso Alphonse - 31/01/2018 saa 10:13

nonese uvuzeko nyiri urugo yapfuye niwe uba umwishe ibintu byabaye abantu Bose bakabimenya nikibazo?abakristo se uvuga nibo bavanyemo ibitambaro mu mutwe? ibintu byabaye abantu babibona wowe ndumva ntakibazo wakagize
Kanda hano umusubize

- 1/02/2018 saa 06:40

Politic ya kuriya gihugu, nibyo igendera kumahame ya Islam, ariko mukirengagiza ko ituwe nabantu batandukanye mu myemerere harimo, abayislam ari nabo benshi hakaba na bakristu hamwe na abayahudi nandi menshi. Jye gusa ikibazo mbona n 'uko baba bashaka gufata abantu bose kimwe kandi badahuje imyemerere, Namwe muba mubizi mukabyirengagiza kugira ngo ubone uko usebya Islam.
Kanda hano umusubize

nizeyimana - 31/01/2018 saa 11:50

nibabegere bsmenye l
Kanda hano umusubize

KARAKE - 31/01/2018 saa 12:45

Ndasubiza IDRISS.Soma neza.Ntabwo bivuze ko n'Abakristu batarwana cyangwa baticana.Reba ibyo Amerika na Russia bakora muli Syria na Irak.Nyamara bitwa Abakristu.Abantu bose bicana cyangwa barwana,ntabwo ari Abakristu nyakuri.Ku munsi w'imperuka,bose imana izabica nkuko Yesu yabivuze muli Matayo 26:52.Icyo ugomba kumenya,nuko imihango (kwitwikira mu maso,gusiramurwa,igisibo,kujya I MAKA,etc...),sibyo byerekana umuntu wumvira imana.Baliya barwana,bicana,basambana,abenshi bakora iyo mihango.It is Hypocrisy.
Kanda hano umusubize

karake - 30/01/2018 saa 11:58

Aba bakobwa ni intwari.Kwambara ibitambaro mu mutwe,gusiramurwa,igisibo cya Ramazani,etc...biba ari imihango gusa.Icyo imana ireba ni umutima wo gukiranuka.Abafarisayi nabo bakoraga imihango myinshi,bagasenga cyane,ariko bagakora ibyo imana itubuza.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko bakomoka kuli Satani (Yohana 8:44).Uyu munsi niko bimeze.Amadini agira imihango myinshi,nyamara ugasanga akora ibintu byinshi imana yanga.Urugero,mu gihe Yesu yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8),amadini yitwaza Kubara 18:21-24,aho imana yasabye Abisirayeri guha Abalewi icyacumi kubera impamvu yumvikana.Abanyamadini bakanga kwigana PAWULO nawe wakoreraga imana ku buntu (Ibyakozwe 20:33).Imihango siko kuba umuntu w'imana.IRAN ikora ibintu byinshi imana yanga.Niyo iha intwaro Hezbollah kugirango irwane na ISRAEL.
Kanda hano umusubize

KAMANZI - 30/01/2018 saa 06:23

YESU yasobanuye neza ko icyo imana yitaho,ni UMUTIMA.Ntabwo ari IMIHANGO y'idini. Abaslamu bashyira imbere imihango:Gukebwa,ibitambaro mu mutwe,kujya I MAKA,etc... Nyamara nibo barwana kurusha abandi:Ubu tuvugana,nibuze 1/2 cy'ibihugu by'Abaslamu,harimo intambara:Syria,Irak,Afghanistan,Yemen,Egypt,Somalia,Mali,Libya,Myanmar,etc...Ibyihebe byabo,byabujije isi yose amahoro kubera kwituritsa.Nyamara imana isaba abantu bayikorera "gukundana",ikababuza kurwana.IRAN ifite missiles ibihumbi n'ibihumbi.Niyo iha Hezbollah intwaro zo gutera igihugu cya ISRAEL.Ntabwo bazi ko ku munsi w'imperuka imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),ikica n'abantu bose barwana,abakora intwaro,hamwe n'abiga kurwana (Matayo 26:52).YESU yerekanye ko imana yanga abantu bose batari abanyamahoro (Matayo 5:9).Ikibazo isi ifite,ntabwo ari IBITAMBARO byo mu mutwe.Benshi barabyambara bakajya gusambana,cyangwa kurwana!! This is Hypocrisy.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X