Monaco cosmetics

Irene Uwoya ibyo atakoze umugabo we apfa,yabikoze inshuti ye ipfuye-Amafoto

Irene Oprah Uwoya wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti yishyizeho ibishushanyo bizajya bimwibutsa inshuti ye magara Agnes Gerald [Masogange] uherutse gupfa bitunguranye.

Umunyamideli ukomeye muri Tanzania Agnes Gerald [Masogange], yitabye Imana ku itariki ya 20 Mata 2018, yashyinguwe kuwa wa Mbere tariki ya 23 Mata 2018 iwabo mu cyaro ahitwa Utengule mu Ntara ya Mbeya ahari abantu amagana biganjemo abo mu gace avukamo.

Urupfu rwa Masogange rwasize benshi mu gahinda by’umwihariko abakinnyi ba filime n’abakobwa bagenzi be bafatanyaga mu mwuga wo kwigaragaza mu mashusho y’indirimbo[video vixen].

Ikinyamakuru Amani cyatangaje ko Irene Uwoya yakoze umwihariko mu kwibuka iyi nshuti ye. Yishyizeho ibishushanyo birimo amazina ya Agnes [Masogange] nk’ikimenyetso kizajya kimwibutsa iteka ko ‘yari inshuti idasanzwe’.

Irene Uwoya yashimangiye ko mu kwiyandikishaho aya magambo atigeze yumva ububabare mu gihe ibindi bishushanyo bamushyizeho mu myaka yashize byamubabaje cyane.

Yagize ati “Niyanditseho amazina ya Masogange, nta bubabare na buke nigeze numva nk’uko byagiye bigenda ku bindi bishushanyo mfite ku mubiri. Ndakeka byaratewe n’uko nari mfite umugambi ukomeye, ikindi ni uko niyanditseho amazina ye ku buryo uko nzajya ndeba ku kuboko kwanjye nzajya ngira umutuzo muri njyewe.”

Uyu mugore ntiyigeze yishushanyaho aya magambo ubwo Ndikumana Katauti babyaranye yapfaga ndetse nta magambo akomeye yamuvuzeho nk’ayo yavuze kuri Masogange yemeza ko ‘yari inshuti ye ikomeye azibuka ibihe byose’.

Masogange yari umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, yavutse ku itariki ya 8 Nzeri 1989. Yari umwe mu bakobwa b’ikimero bakoresha imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

JPEG - 65.1 kb
Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti
JPEG - 160.8 kb
Masogange, yari umwe mu bakobwa b’ikimero muri Tanzania
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dumbuli - 26/04/2018 saa 07:06

Ahaaa!!!! umugabo ni imashini ikorera urugo ikaruhahira umugore n'abana bakishima! Katauti baramusimbuje kera kuko imashini zirasimbuzwa ariko ariko Biragoye ko yabona indi nshuti bahuza nka Didi. Niyo mpamvu yiyandikaho
Kanda hano umusubize

fiston hadji - 28/04/2018 saa 17:49

Sha abagabo twaragowe nda musaba ahinduke
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X