Monaco cosmetics

Irene uwoya (Oprah) ashobora kuba atwite inda y’umusore baherutse kurushinga

Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti uherutse kurushinga bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja mu muhango wabaye mu buryo busa n’ibanga,ngo ashobora kuba atwite.

JPEG - 45.7 kb
Irene Uwoya n’umuraperi Dogo Janja

Ibi ni ibitangazwa n’ikinyamakuru GPL cyaganiriye n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu mugore wavuze ko Irene Uwoya yamaze gutwita ariko akaba akomeje guhishahisha inda nk’uko n’ubukwe yagiye abuhishahisha bivugwa ko ari filimi bikarangira bubabye ubwa nyabwo.

Uyu mutangabuhamya utashatse ko GPL itangaza amazina ye yagize ati “Bavugaga ko buriya bukwe butari bwo ahubwo ari ubwo muri filimi Irene arimo gukinisha yitwa Sarufu birangira bubaye bwa nyabwo, n’ubu Irene aratwite ariko ntago ashaka kubyerekana n’ikimenyimenyi ntabana na Dogo Janja aba kwa mushuti we Agnes Masongange”

Irene Uwoya naramuka abyaye, uyu mwana azaba ari uwa kabiri kuko azaba asanga uwo yabyaranye na nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti witwa Chrish.

Ku wa gatanu w’icyumweru cyo ku wa 27 Ukwakira 2017, nibwo Irene Uwoya yarushinze n’uyu muririmbyi wo mu gihugu cye cya Tanzania witwa Dogo Janja.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Irene Uwoya icyo gihe yatangaje ko yarize amarira y’ibyishimo bidasanzwe akimara gukora ubukwe ndetse ngo ntazibagirwa ibyo bihe,none kugeza ubu bikaba bivugwa ko atwite ariko ngo bikaba arimo kubihisha.

Uyu mugore aherutse kuza i Kigali nyuma yaho batabashije gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Katauti wari umugabo we , Irene Uwoya ari kumwe n’aba bo mu muryango we bageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 17 Ugushyingo, 2017, maze bukeye bwaho ku wa Gatandatu bahita bajya kunamira nyakwigendera aho ashyinguye ku irimbi ry’abasilamu rya Nyamirambo.

JPEG - 85 kb
Oprah yakanyujijeho na Katauti bataratandukana

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X