Monaco cosmetics

Irushanwa ryo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu muri Basketball rigiye gutangira

Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 11 kugeza tariki 19 Gicurasi 2018 harakinwa irushanwa ryo kwibuka, abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Genocide Memorial Tournament 2018” ku makipe y’imbere mu gihugu.

Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 11 kugeza tariki 19 Gicurasi 2018 harakinwa irushanwa ryo kwibuka, abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Genocide Memorial Tournament 2018” ku makipe y’imbere mu gihugu.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ku bufatanye na Safe Gas riritabirwa n’amikipe 14, arimo 9 y’abagabo n’atanu y’abagore.
Mbere y’imikino habanza gufatwa umunota wo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Mu kiciro cy’abagabo, amakipe 9 agabanyije mu matsinda abiri (A na B). Itsinda rya mbere (A) riyobowe na REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize wa 2017, IPRC-Kigali BBC, APR BBC ndetse n’ikipe y’igihugu U-18.

Itsinda rya kabiri (B) riyobowe na Espoir BBC ifite iri rushanwa riheruka, Patriots BBC, UGB BBC, Rusizi ndetse na IPRC-South BBC.

JPEG - 123.1 kb
Mbere y’imikino habanza gufatwa umunota wo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Mu bagore, amakipe yose (5) ari yo APR BBC, The Hoops, Ubumwe BBC, IPRC-South BBC ndetse n’ikipe y’igihugu U-18, ari mu itsinda rimwe aho azahura hagati yayo.

FERWABA itangaza ko nyuma yo gusoza iri rushanwa ryo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu, rizakurikirwa n’irushanwa mpuzamahanga ritumirwamo amakipe yo hanze y’u Rwanda rizaba kuva tariki 25 kugeza 27 Gicurasi 2018.

UKO AMAKIPE AZA GUHURA

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, Espoir BBC irakira UGB BBC (NPC-18h00), APR BBC ikine n’ikipe y’igihugu U-18 (Amahoro-18h00), IPRC-South BBC ikine na Rusizi BBC (NPC-20h00) naho REG BBC ikine IPRC – Kigali BBC (Amahoro-20h00).

Ejo tariki 12 Gicurasi 2018, Rusizi BBC izakina na Espoir BBC (Amahoro-9h00), IPRC-South BBC izakine na Patriots BBC (Amahoro-11h00), n’ikipe y’igihugu U-18 izakine na REG BBC (NPC-13h00), UGB BBC na Rusizi BBC (Amahoro-13h00), Kigali BBC na APR BBC (NPC-15h00) ndetse Patriots BBC izakine na Espoir BBC (NPC-17h00).

Ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, Rusizi BBC izakina na Patriots BBC (NPC-9h00), IPRC-South BBC izakine na UGB BBC (NPC-11h00), ikipe y’igihugu U-18 na IPRC-Kigali BBC (NPC-13h00), APR BBC izakine na REG BBC (Amahoro-15h00), Patriots BBC izakine na UGB BBC (NPC-17h00) ndetse Espoir BBC izakine na IPRC-South BBC (Amahoro-17h00).

Mu bagore, ejo tariki 12 Gicurasi 2018, Ubumwe BBC izakina n’ikipe y’igihugu U-18 (NPC-9h00), APR BBC izakine na The Hoops (NPC-11h00).

Ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, IPRC-South BBC izakina na APR BBC (Amahoro -9h00), The Hoops izakine n’Ubumwe (Amahoro-11h00), ikipe y’igihugu U-18 izakine na APR BBC (Amahoro-13h00), The Hoops izakine na IPRC-South BBC (NPC-15h00).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X