Monaco cosmetics

Isomo rikomeye kuri Mbondi wa Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Muhire Kevin avuga ko Christ Mbondi umunya Cameroun bakinana yaje ari umukinnyi w’umwiyemezi aziko ari igitangaza ariko ngo ibyamubayeho byamubereye isomo.

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Muhire Kevin avuga ko Christ Mbondi umunya Cameroun bakinana yaje ari umukinnyi w’umwiyemezi aziko ari igitangaza ariko ngo ibyamubayeho byamubereye isomo.

Mu igereranya risanzwe uyu mukinnyi yakoze kuri ba rutahizamu ba Rayon Sports, Christ Mbondi na Shaban Hussein Tchabalala yavuze ko bose aribo abakinnyi beza ikipe yakubakiraho gusa ngo Mbondi yaje afite umutwe ufunze.

Ati: ”Yaba Tchabalala na Mbondi ni abakinnyi beza, ni abakinnyi ikipe yakubakiraho. Gusa icyo nabavugaho ni abakinnyi batandukanye kuko Mbondi yaje afite umutwe ufunze, yaje azi ko ari umukinnyi ukomeye gusa byaragaragaye ko nta mukinnyi kamara uba muri Rayon Sports waba uhari waba udahari abandi barakina kandi bagatsinda”.

Muhire Kevin avuga ko ibi byamubereye isomo agacururuka akamera nk’abandi bose gusa ngo kuri we Tchabalala ni umukinnyi w’igitangaza uzi kubana n’abantu bose.

Ati: ”Nawe byamubereye isomo ubu yacishije bugufi ameze nk’abandi bose naho Tchabalala ni umukinnyi uraho ugira morale, nta makimbirane agirana n’abakinnyi, nta bibazo agirana n’umuntu uwo ariwe wese, yaba mu batoza yaba mu bakinnyi ni umukinnyi mwiza utagira ikibazo n’umuntu uwo ariwe wese akora akazi akaganira n’abantu bose navuga ko ari umukinnyi ushimishije”.

Aba barutahizamu bombi baguzwe mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, baje kuyifasha mu mikino nyafurika ndetse byaje koyihira igera mu matsinda ya CAF Confederetion Cup ikazatangira kuyakina mu mpera z’iki cyumweru yakira Gor Mahia yo muri Kenya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X