Monaco cosmetics

Jokate Mwegelo wabaye igisonga cya Wema Sepetu agiye kurushinga

Jokate Mwegelo wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Tanzania 2006 yashimangiye ko igihe cyegereje agakora ubukwe ariko ntiyahishuye umusore bari kumwe muri uyu mushinga.

Mwegelo, ni umunyamideli ukomeye muri Tanzania abifatanya no gukora ubushabitsi, kuririmba no gukina filime ndetse mu 2011 yahawe igihembo cya Zanzibar International Film Festival nk’umukinnyi mwiza wahize abandi mu bagore.

Uyu mukobwa w’imyaka 31 yanditse kuri Instagram abwira abamukurikira basaga miliyoni eshatu ati “Bidatinze nzaba umugore w’umugabo.” Mu bitekerezo bisaga igihumbi byashyizwe kuri aya magambo abenshi bamuhataga ibibazo bamusaba kubahishurira umusore bari kumwe ariko ntiyasubije.

Muri Kamena 2017 Jokate Mwegelo yabwiye ikinyamakuru Mtazania ko yifuza kuzuza imyaka ubundi agahita abyara impanga ndetse ngo yifuza kuzarerera abana be mu buzima bwo mu cyaro no mu mujyi kugira ngo bamenye imibereho ya hombi.

Jokate Mwegelo yaherukaga mu Rwanda aho yahagarariye ishyaka rya CCM ribarizwamo Perezida John Pombe Magufuli, mu nama nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yabaye tariki ya 26 Ugushyingo 2017.

Uyu mukobwa usibye kuba azwiho kuba yarakundanye na Diamond Platnumz, muri Kamena 2017 yasohotse ku rutonde rw’urubyiruko 30 rwo muri Afurika ruri munsi y’imyaka 30 rumaze gukora ibikorwa bikomeye binyuze mu kwihangira imirimo bikaba binatanga icyizere ko mu gihe kiri imbere ruzaba ari bamwe mu baherwe umugabane ufite. Ni urutonde rwakozwe na Forbes Magazine.

Jokate yavukiye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwiho kuba yarabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2006[icyo gihe hatowe Wema Sepetu].

Ni we washinze isosiyete ikora imyenda igezweho ndetse ikanayicuruza yitwa Kidoti. Ibi abifatanya no gukina amafilime no kuba umushyushyarugamba mu birori bitandukanye.

Yabaye Miss Temeke mu 2006, ahagararira aka karere mu marushanwa ya Miss Tanzania muri uwo mwaka, yegukana umwanya wa kabiri, aho Miss Tanzania yabaye Wema Abraham Sepetu na we waje gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma y’aho atandukaniye na Jokate.

Mu rukundo azwiho kuba yarahararanyeho na Prezzo ariko babikoraga mu buryo bw’ibanga nyuma nibwo yaje gukundana na Diamond baza gutandukana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmy - 23/03/2018 saa 11:00

Nitwa Emmy mfite imyaka 36 nkaba ndumugabo watandukanye numugore twari dufitanye abana 2 uwumva yamfata mumugongo tukikundanira yampamagara 0788891648 cg 0788249912cg 0726760757 Umukobwa cg umudamu muhawe karibu wakohereza ems mbere yokumpamagara
Kanda hano umusubize

Keza - 22/03/2018 saa 18:05

Nti Byoroshye Pee!
Kanda hano umusubize

Moses Joshua - 22/03/2018 saa 16:26

Muniambilie Wema Sepetu akamatia pale
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X