Monaco cosmetics

Jose Chameleone yagiye mu bitaramo by’imbaturamugabo muri Australia

Kuri uyu wakabiri ni bwo icyamamare muri muzika ya Uganda, Jose Chameleone yatangiye urugendo rwe, aho yagiye gutaramira abafana be mu gihugu cya Australia mu buryo bwo gutangira gukwirakwiza umuziki we ku isi yose.

Jose Chameleone yahagurutse muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/07/2017, aho agiye gutaramira mu duce dutandukanye ariko by’umwihariko nka: Sydney, Melbourne, Perth ndetse n’utundi dutandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cya Uganda Today yavuze ko yishimira cyane abakunzi be bo muri Australia kandi ko iki ari cyo gihe cyo kubereka ko na we abakunda akaboneraho no kugenda akwirakwiza Alubumu ye yitwa “wale wale” muri iki gihugu cya Australia.

Yakomejeavuga ko amateka agiye gukorera muri utu duce twa Melbourne, Sydney, Adelaide, Brisbane na Perth… atazibagirana iteka ryose agendeye kumyiteguro yakoze ihagije.

Chameleone kuri uyu wa gatanu 28/07/2017 azatangirira mu gace ka Melbourne, naho 12 Kanama akazataramira mu gace ka Sydney.

Chameleon asoza avuga utundi duce twavuzwe haruguru umunsi azagenda atujyamo azagenda abitangaraza abakunzibe.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X