Monaco cosmetics

Justin Biebber yagonze gafotozi Imana ikinga akaboko

Justin Biebber umuhanzi mu njyana ya Pop ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yakoze impanuka y’imodoka mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017, aho yagonze umufotozi (Paparazzi) ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Ikinyamakuru TMZ kivuga ko ko iyi mpanuka y’imodoka yabereye mu mujyi wa Los Angeles mu gace ka Beverly Hills.

JPEG - 97.2 kb
Gafotozi waraye agonzwe Imana igakinga akaboko

Ubwo Justin Biebber yageraga muri ako gace ngo imodoka ye yahise ikubita umwe muri bagafotozi maze arakomereka bidakanganye cyane, amuhagarara iruhande hafi iminota 10 yabuze icyo yakora, kugeza ubwo hazaga imbangukiragutabara ngo zite kuri uwo mufotozi wari wavunitse.

Justin Biebber yahise asaba ubufasha bwa Polisi yo muri uwo mujyi maze uwo muntu ahita agezwa kwa muganga ngo yitabweho, na we abanza guhatwa ibibazo ariko ahita arekurwa.

Iyi mpanuka ikaba nta cyo yahungabanije ku buzima bw’uyu muhanzi. Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Biebber atangaje ko ahagaritse ibitaramo bye yagombaga kugirira ku mugabane wa Aziya ndetse na Amerika ya ruguru, kuko ngo arifuza kuruhuka bihagije, dore ko yari anamaze iminsi arwaye.Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X