Monaco cosmetics

Kigali:Dr Jose Chameleon agiye kwifashisha abahanzi bakomeye mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzi Radio

Umuhanzi Mowzey Radio wabarizwaga mu itsinda rya goodlife aherutse kwitaba Imana.Dr Jose Chameleon nk’umuhanzi wahoze ari inshuti na nyakwigendera,yiyemeje gutegura igitaramo azatumiramo ibyamamare i Kigali bakibuka uyu muhanzi wapfuye bitunguranye.

JPEG - 60.2 kb
Chameleon,Dj Pius na Pallaso baherutse kuririmbira i Goma

Dr Jose Chameleon na Pallaso bafatanyije na Dj Pius nyuma yuko bakoreye i Goma igitaramo cy’imbaturamugabo kiswe ‘Amani Festival’ ubu noneho bose bari kuvuga ko umujyi wa Kigali ariwo utahiwe, mu mpera z’iki cyumweru.

Ahantu iki gitaramo kizabera ntabwo haramenyekana neza, ariko umunsi wo niba ntagihinditse ngo ni kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/02/2018.

Iki gitaramo bagiye gukorera I Kigali ngo kizaba kigamije kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka umuhanzi Radio Mowsey uherutse kwitaba Imana mu gihugu ya Uganda, akaba yarahoze ari incuti y’u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo bwihariye.

Uretse Dr Jose Chameleon, Pallaso na Dj Pius bazataramira abanyarwanda bibuka Mowsey Radio, biravugwa ko na Weasel bahoranye mu itsinda rimwe rya Goodlife nawe agomba kuzaba ari muri iki gitaramo kiri gutegurwa I Kigali.

Abandi bahanzi bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo harimo Uncle Austin, Safi Madiba, Bruce Melody na Kid Gaju ndetse n’abandi batandukanye.

Dr Jose Chameleon ni umwe mu bahanzi bakomeye bari batumiwe n’abateguye iki gitaramo kiswe Amani Festival gisanzwe kiba buri mwaka, ariko amakuru agera kuri mu bitangazamakuru yemeza ko Chameleon akimara kubona ubutumire yahise nawe atumira murumuna we Pallaso ndetse anatumira Dj Pius ndetse banamufasha kuririmba.

Dj Pius yafatanyije na Chameleon kuririmba indirimbo yitwa Agatako dore ko bayikoranye ndetse banaririmbanye indi yitwa Play It Again Dj Pius yakoranye na Good Life ariho banavugiye ijambo ryo kwibuka ibikorwa bya Radio uherutse kwitaba Imana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutesi shalon - 13/02/2018 saa 06:04

shn turabashyigikiy pee kndi cyaneee kbsa knd twifatanyij namwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X