Monaco cosmetics

Kubura kwa bimwe mu bimenyetso,byatumye urubanza rw’ukekwaho kwica Radio rusubikwa

Hamaze iminsi hakurikiranwa uwishe umuhanzi Radio.Akimara gutabwa muri yombi yahaswe ibibazo kugeza ubwo kuri uyu munsi yagejejwe imbere y’urukiko ariko bitewe n’uko hari ibimenyetso byari bitaraboneka bituma urubanza rusubikwa.


Urukiko rwa Entebbe kuri uyu 7 Gashyantare 2018 rwategetse ko urubanza rwa Godfrey Wamala uzwi nka Troy ukekwaho gukubita umuhanzi Radio bikamuviramo urupfu rusubikwa.

Umucamanza Julius Muhiirwe yabwiye abari baje kumva urubanza ko hari ibimenyetso bya Police bituzuye.

Wamala yasubijwe mu buroko by’ahitwa Kigo, akazitaba urukiko taliki 26, Gashyantare 2018.

Umwe mu bacamanza bari mu rukiko witwa Mary Kaitesi yavuze ko urubanza rwa Wamala ruremereye kuko akekwaho ubwicanyi kandi bwakorewe umuntu w’icyamamare.

Wamara yafashwe ku wa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yari yihishe mu mugi wa Nsangi mu Karere ka Wakiso,mu gihe umuhanzi Radio wo mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 aguye muri Case Hospital i Kampala.

JPEG - 102.5 kb
Radio uherutse kwitaba Imana

NTV ivuga ko uyu ukekwa yari yunganiwe n’umwe mu banyamategeko uzwi cyane muri Uganda witwa Ladislaus Rwakafuuzi naho umuryango wa Mowzey Radio wari wunganiwe na John Bosco Mudde.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

damaseni rudahinyuka - 11/02/2018 saa 03:48

mbega! nukuvugako umwichanyi. ntatcaha afite (ubushinshatcaha bubereye hiki? iperereza ritangire, vubaha mpakamubonye uwabikoze( svp.....)
Kanda hano umusubize

Natal - 10/02/2018 saa 05:45

Mu mategeko harimo ko uwishe umuntu atandukanye n'uwishe undi?
Kanda hano umusubize

uwase aliyaah - 9/02/2018 saa 18:40

nakazike nibashake bamuce umutwe coz radio nawe umubyeyi we na fans be bari bakimukeneye diii
Kanda hano umusubize

- 8/02/2018 saa 14:26

Ariko ndumiwe noneho,ngo urubanza rwe rurakomeye kubera ko yishe icyamamare? mbega ubusumbane!!!!Abatazwi ndabibona tuzajya dupfa nka radiyo.
Kanda hano umusubize

Jean Paul Ihimbazwe - 7/02/2018 saa 14:55

Waruziko Uwishe Umustar Nka Radio Ameze Nkuwishe Million Yabantu Kirahungetwa Ndakibona.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X