Monaco cosmetics

Kuri uyu wa gatandatu haraca uwambaye hagati y’Amavubi U20 na Zambia

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent yatangaje ko biteguye neza Zambiya ndetse ngo umunsi urabatindiye.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, Mashami Vincent yatangaje ko biteguye neza Zambiya ndetse ngo umunsi urabatindiye.

Ni umukino wo gushaka ticye yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyi myaka uteganyijwe ejo kuwa gatandatu tariki ya 12/5/2018 kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Umutoza w’iyi kipe Mashami Vincent mu myitozo ya nyuma bakoreye kuri sitade ya Kigali y’I Nyamirambo yavuze ko biteguye neza ndetse ngo umunsi urabatindiye.

Ati: “Ikipe ihagaze neza cyane ndetse nanakubwira ko umunsi w’umukino utinze kugera, abakinnyi bameze neza, kandi twababoneye igihe n’ubwo rimwe nari rimwe twabarekuraga bakajya gukinira amakipe yabo mu mikino ya shampiyona gusa bahagaze neza”.

Yakomeje agira ati: “Ni inzozi zabo gukina kuri uru rwego kuba rero bazigezeho ni ibyishimo kuribo, barabizi ko guhura na Zambiya bakayitsinda barabizi ko bizabereka urwego rwabo kuko ni igihangange muri Afurika”.

Mashami avuga ko ikipe imeze neza nta mukinnyi ufite ikibazo kandi ngo Zambia n’ubwo ari ikipe ikomeye gukina nayo bizabafasha.

Ati: ”Nta kibazo dufite ntamvune nta n’uburwayi, Zambia ni igihangange muri Afurika ariko ni byiza gukina nayo kuko itwereka urwego rwacu kandi ni abana bagenzi babo bari mu rugero rumwe”.

Mashami Vincent yavuze ko bafite intego yo kwitwara neza muri uyu mukino bazakira kuko ngo babizi ko umukino wo kwishyura uzaba ubakomeye kurushaho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

murenzi sadam - 12/05/2018 saa 06:51

amavubi zambia 2-1
Kanda hano umusubize

murenzi sadam - 12/05/2018 saa 06:50

amavubi-zambia 2-1 amavubi oyee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X