Monaco cosmetics

Mark Wahlberg niwe mugabo winjije amafaranga menshi mu bakina Filimi muri 2017

Umukinnyi wa filime Dwayne Douglas Johnson [The Rock] yakuwe ku mwanya wa mbere mu bakinnyi ba filime b’abagabo binjiza amafaranga menshi mu mwaka, arushijwe na Mark Wahlberg wakinnye "Transformers 2017: The Last Knight".

Mark Wahlberg wahize The Rock n’ibindi byamamare muri cinema mu kwinjiza amafaranga menshi muri uyu mwaka wa 2017, yinjije asaga miliyoni $68 abikesha kugaragara muri filime zirimo “Transformers: The Last Knight”, “Daddy’s Home 2” n’izindi.

JPEG - 64.3 kb
Mark Wahlberg, umukire mu bagabo bakina filime mu 2017

Forbes yashyize The Rock ku mwanya wa kabiri nyuma y’aho mu mwaka ushize yari yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde aho yabarirwaga miliyoni $64.5. Uwo mwanya yari awumazeho imyaka itatu kuko yabaye uwa mbere mu 2014, icyo gihe yari yinjije miliyoni 75 z’amadolari, mu 2015 nabwo yari yinjije miliyoni 80 z’amadolari.

Muri uyu mwaka uyu mukinnyi wa filime umaze kuba ikirangirire ku Isi yinjije miliyoni $65. Mu 2017 yakinnye muri filime zirimo iheruka yitwa "Jumanji: Welcome to the Jungle," "Baywatch," na "The Fate of the Furious" yinjije akayabo ka miliyari 1.2 z’amadorali.

The Rock na Wahlberg wamusimbuye ku mwanya wa mbere mu bagabo binjiza menshi mu gukina filime bazwiho kuba barahuriye muri "Pain & Gain" yasohotse mu 2013 ndetse n’iyitwa "The Other Guys" yo mu 2010.

JPEG - 22.7 kb
The Rock wakuwe ku mwanya wa mbere mu binjizaga menshi

Abandi bakinnyi bakomeye baboneka ku rutonde rw’abakire mu Isi ya sinema ya 2017 barimo Vin Diesel uri ku mwanya wa gatatu, yinjije miliyoni $54.4 akurikirwa na Adam Sandler winjije miliyoni $50.5 abikesha amasezerano yagiranye n’ikigo cya Netflix yo gukorana filime enye akamwinjiriza akayabo. Jackie Chan ni we uri ku mwanya wa gatanu.

JPEG - 57.5 kb
Shah Rukh Kahn ukomoka mu Buhinde ari mu myanya ya mbere

Ku rutonde rw’abakinnyi 20 ba filime b’abakire mu 2017 hanabonekamo abakomoka mu Buhinde baje mu myanya y’imbere barimo Shah Rukh Kahn, uhabwa akabyiniriro ka "King of Bollywood"; Salman Kahn, umaze imyaka ikabakaba 30 ari mu b’imbere mu Buhinde; ndetse na Akshay Kumar wagaragaye muri filime zinjije menshi.

Urutonde rw’abakinnyi 20 ba filime binjije binjije amafaranga menshi mu 2017

1. Mark Wahlberg
2. Dwayne “The Rock” Johnson
3. Vin Diesel
4. Adam Sandler
5. Jackie Chan
6. Robert Downey Jr.
7. Tom Cruise
8. Shah Rukh Kahn
9. Salman Kahn
10. Akshay Kumar
11. Chris Hemsworth
12. Tom Hanks
13. Samuel L. Jackson
14. Ryan Gosling
15. Ryan Reynolds
16. Matt Damon
17. Jeremy Renner
18. Chris Evans
19. Chris Pratt
20. Mark Ruffalo

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X