Monaco cosmetics

Mbere yo gupfa kwe Masogange hari ibyo yasabye ko byakorerwa umwana-Menya amabanga akomeye

Urupfu rwa Agnes Gerald Masogange rwababaje benshi cyane barimo n’Ibyamamare byo muri Tanzaniya utibagiwe no mu karere muri rusange.Uyu Mukobwa uheruka kwitaba Imana azize uburwayi bw’umusonga, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa 22 Mata 2018.Masogange wari uzwi cyane mu bakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo zakunzwe, yapfuye mu buryo bw’iyobera mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018. Yaguye mu Bitaro bya Mama Ngoma biri i Mwenge, mu Karere ka Kinondoni i Dar es Salaam.

Ibyo twa kwibutsa kuri uyu Munyamideli wa mamaye mu karere

Masogange wavutse ku wa 8 Nzeri 1989, wakundaga kwiyita “Didi”, yashimwe uko yazamuye ibendera rya Tanzania ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu bikorwa bitandukanye. Yari umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni umwe mu bakobwa bakoreshaga imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

Abayobozi munzego zitandukanye za Tanzaniya barimo na Perezinda Magufuli bihanganishije umu ryango w’uyu Mukobwa.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Magufuli, bwasomewe muri uyu muhango, yihanganishije umuryango wa Masogange.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko mu Ishyaka riri ku butegetsi rya CCM (Chama Cha Mapinduzi), Kheri Denice James, yagize ati “Perezida Dr John Pombe Magufuli arabizi, ari mu rugendo rw’akazi mu Mujyi wa Dodoma, ariko yansabye ngo nihanganishe umuryango wa nyakwigendera wabuze umwana wawo. Urubyiruko nirwo ruzaragwa iki gihugu, kandi nirwo rugomba kukigeza aho rwifuza. Yababajwe (Perezida Magufuli) no kuba igihugu gikomeje gutakaza umubare w’ingabo zigomba kugeza Tanzania kure.”

JPEG - 44.9 kb
Agnes Gerald Masogange n’umukobwa we basa cyane kuburyo benshi bemeza ko yibyaye pe!

Masogange witabye Imana asize Umwana umwe rukumbi w’umukobwa, yagiye afite imyaka 29 gusa y’Amavuko, n’ubwo Umukobwa we atamenyekanye cyane ariko kuri ubu yagarutsweho cyane n’Abakurikiraniraga hafi Nyina umubyara.

Agnes yasigiye Umubyeyi we Umwuzukuru w’imyaka 11 y’Amavuko, uyu mwana akaba yari asanzwe yibanira na nyirakuru mu cyaro. Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we kandi uyu mwana yagenewe imfashanyo yo kwiga amashuri ye yose ku kigero ashaka kandi akazajya akurikiranwa neza niba ahabwa uburezi bufite ireme.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nsavyimana tharcisse - 26/04/2018 saa 01:23

Amakuru masha
Kanda hano umusubize

ndahano - 25/04/2018 saa 09:27

mujye mukora ibirakaza Imana, igihe icyo aricyo cyose irabatwara. ibyiza rero ni ukutiteranya nayo.
Kanda hano umusubize

Steel - 27/04/2018 saa 11:36

Niko wowe ugihagaze wahamya ko arukubera utunganira Imana? Mujye muca bugufi sha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X