Monaco cosmetics

Meddy yagaragaye yishimanye n’umukobwa bivugwa ko bakundana

Mu minsi yashize Meddy yaciye amarenga y’uko yaba afite umukobwa bakundana ndetse ashyira amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram uyu mukobwa asa nk’uwinjira mu modoka hashize iminsi mike ahita abisiba.


Kuwa 29 Kanama 2017, Meddy yivugiye ko afite umukobwa ari gutereta ubwo yari ari mu Rwanda. Icyo gihe yatangaje ko uwo mukobwa bitaracamo neza ariko avuga atari Umunyarwandakazi kandi akaba acisha make kikaba ari kimwe mu bintu by’imena yamukundiye.

Uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira agaragara mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa ‘Ntawamusimbura’. Nawe atuye muri Amerika nka Meddy.

PNG - 522.7 kb
Mehfira bivugwa ko akundana na Meddy

Mu minsi yashize Meddy yigeze guca amarenga ashyira amashusho ya Mehfira ku rubuga rwe rwa Instagram ari kwinjira mu modoka, icyo gihe nta byinshi yamuvuzeho.

Kuri ubu uyu mukobwa ubwe[Mehfira] yongeye gushyira hanze ifoto ari kwishimana n’inshuti ze za hafi batangira umwaka, muri iyi foto agaragara ari iruhande rwa Meddy ndetse ubona bose akanyamuneza ari kose maze yandikaho ngo 2018.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gisa - 4/01/2018 saa 10:01

SEHENE we wibeshye ntabwo Meddy yatandukanye nuwo mukobwa baracyari kumwe. Uyu mukobwa niba warasomye neza aba USA ariko akomoka muri Ethiopia
Kanda hano umusubize

sehene - 4/01/2018 saa 05:48

None se yatandukanye na wa mukobwa wo muli Ethiopia?Aba STARS barasetsa.Nyamara mwatubwiraga ko bari mu rukundo.Kwishimisha muli sex,abantu babihinduye "gukundana".Ntabwo aribyo.Iteka iyo ubana n'umuntu mugamije kuryamana gusa,ntabwo muba mukundana.Kuko iyo umuhaze,uramuta kandi birababaza cyane.Ndetse bamwe bariyahura.Ikindi kandi,bibabaza imana yacu yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana legally.Kutumvira imana,bizatuma billions/milliards z'abantu bazabura ubuzima bw'iteka muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura paradizo kandi ntuzazuke ku munsi w'imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X