Monaco cosmetics

Miss France2000 Sonia Rolland uyobora Maisha Africa yagiranye ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame

Sonia Rolland Uwitonze umukinnyi wa filime w’umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda yahuye n’umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame.

Sonia yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018, aje n’indege ya Rwandair. Aza, nta byinshi yatangaje ku bimugaruye I Kigali cyane ko yari amaze iminsi mike ahavuye kuko yari umwe mu bakuriye akanama nkemurampaka ka Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Ku cyumweru tariki 25 Werurwe yagaragaye mu bikorwa byo gutangiza isekuramuco rya Africa Mashariki Film Festival rigamije guteza imbere sinema ya Afurika n’inkuru z’abanyafurika ubwabo zikaba ari nazo zerekanwa cyane kurusha izo mu bindi bihugu.

Sonia Rolland umaze iminsi mike ageze i Kigali yagiranye ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame nk’uko babitangaje bombi ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri Twitter ya Jeannette Kagame yanditse ati” Uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yahuye na Sonia Rolland wabaye nyampinga w’Ubufaransa mu 2000 ndetse akaba ari n’umuyobozi wa Maisha Africa.”

Sonia nawe yaje kongera kwandika avuga ko atewe ubwuzu no kuba yagiranye ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame ndetse agaragaza iby’igiciro kuri we.

Yagoze ati ”Wakoze cyane Madamu Jeannette Kagame, ku bw’ikaze wampaye. Byari iby’agaciro ku kuba nahuye n’umutegarugori w’icyitegererezo nkawe.”

Uguhura kwa Sonia Rolland na na Jeannette Kagame birumvikana cyane kuko bose biyemeje gufasha abana b’abanyarwanda binyuze miryango bashize ari yo Imbuto Foundation iteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa na Maisha Africa ya Sonia Rolland ifasha abana bahuye n’ibibazo cyane cyane ubupfubyi.

Mu mpera z’umwaka wa 2017, Sonia Rolland yari yaje mu Rwanda aho yatashye ikibuga cy’umupira w’intoki (Basket Ball) yubakiye abana barererwa mu kigo cyo kwa Gisimba.

Kuwa 08 Werurwe Sonia Rolland yari yerekanye bwa mbere kuri televiziyo ya Planete+ , filime mbarankuru ivuga ku iterambere ry’abagore bo mu Rwanda. Yagiye kandi akora filime zitandukanye zivuga ku gihugu cy’u Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X