Monaco cosmetics

Miss Kundwa ngo ababazwa n’uko hari ibihugu bicyimirije imbere imico ya cyera irimo no gukuna

Miss Kundwa Doriane amaze iminsi itari myinshi cyane avuye mu Rwanda yerekeje i Mahanga.Uyu mwari ngo iyo aganira n’abantu bingeri zitandukanye abaratira aho igihugu akomokamo kigeze cyiyubaka n’iterambere umugore amaze kugeraho,nyamara ngo akababazwa n’uko hari ibindi bihugu bya Afurika bigifata umugore nk’igikoresho bigashyira imbere ibyakera birimo no gukuna.


Nyampinga w’u Rwanda 2015 Kundwa Doriane yavuze kuburyo ajya yibagirwa akavuga ikinyarwanda, ubuzima abayemo nyuma yo kwambikwa ikamba, n’uko abayeho muri Canada nyuma y’umwaka urenga avuye mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye Tapmag yakoranye n’ibyamamare birimo Tiwa Savage na Akon,uyu mukobwa yagarutse ku buzima abayemo muri Canada kuva yageraho anavuga byinshi bibangamira iterambere ry’umukobwa muri rusange.Yavuze ko byinshi amaze kugeraho abicyesha ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Muri iki kiganiro, Doriane yatangiye yivuga uwo ariwe, avuga ko ari umukobwa wavukiye mu gihugu gito giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba, Rwanda kandi ko yagiriwe umugisha ukomeye wo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2015 acyesha byinshi.

Avuga ko mu mwaka ushize wa 2017 aribwo yimukiye muri Canda aho akurikirana amasomo ye, buva aha akaba aribwo yagize umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga rugamije iterambere.Akavuga ko ari amahirwe yagize yo guhuza urubyiruko rw’u Rwanda n’urwo muri Canada binyuze mu ishoramari.

Kundwa Doriane wipfumuje izuru yatangaje ko akumbuye igihugu cy’amavuko,umuryango we n’inshuti ndetse n’abandi baziranye,aho yashimangiye ko kubera gukumbura u Rwanda ajya asobwa akavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari muri Canada.

Yagize ati “Nkumbuye inshuti n’umuryango wanjye nifuza gusubira mu rugo mu minsi iri imbere.Nkumbuye byimazeyo kongera gusubira iwacu aho mbana n’abantu bavuga ikinyarwanda.Rimwe na rimwe njya cikwa nkavuga ikinyarwanda ndi hano.Ibi binyereka ko nkumbuye gusubira mu rugo."

Avuga ko kuba ari muri Canada yahuriyeyo na benshi bo mu muryango we ndetse ko yamaze no kugira inshuti nyinshi.Ngo ubwo bushuti yubastse si ikintu yapfa kwitesha agahamya ko ari umunyamugisha.

Abajijwe uko yibona mu myanya itanu iri imbere, uyu mukobwa yasubije ko yibona mu indoregwamu y’iterambere rirambye kuri we, binyuze mu ihuriro ashinzwe kuyobora rihuza u Rwanda na Canada.Ngo guhera ubu acyeneye kubanza kwireba agasubiza amaso inyuma akavuga ati ‘nyeneye kwiteza imbere muri njye nkanabikorera abandi bari mu ihuriro rigirira akamaro u Rwanda na Canada.’

Kundwa avuga ko yizera Imana kandi ko ntacyo yakora atari kumwe nayo.Yavuze ko ashaka gukora ishoramari(ubushabitsi) mu buryo bwose bushoboka agahanga imirimo kuko arizo mbaraga mu guhitamo ejo hazaza h’umuntu ushaka gutera imbere.

Akomeza avuga ko muri Canada atuye ubu, ari umukirisiti akorera Imana mu nzira zituganye.Ku bijyanye n’ubushabitsi ngo yinjiye muri IRYD (The International Rwanda Youth for Development) kuko ariho yizera azahurira n’urubyiruko bafite ibitekerezo bizima byabyazwa umusaruro mu nguni zose.Kugeza ubu, avuga ko akora ibikorwa by’ubucuruzi atifuza gutangaza ariko mu minsi iri imbere azabimenyekanisha mu buryo bwagutse.

Mu myaka itanu iri imbere yibona ari ikitegererezo ku rubyiruko rw’u Rwanda; asanga hari benshi bazamufatiraho urugero yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga cyangwa bagarukira inzozi zabo bagendeye kuburyo bahisemo birimo ubugeni,kwiga, imikino n’ibindi..

Avuga hari benshi afatiraho urugero barenze batatu aho avuga ko mu byiruka ye yakuze yumva icyo ababyeyi be bamubwira ari nayo mpamvu ari uwo ariwe uyu munsi.Ise na nyina umubyara bakunze kumwumvisha y’uko ashoboye kandi ko icyo yiyemeje yakigeraho,ngo ibyo byose bimwibutsa ko icyo yatekereza akacyerekezaho umutima cyashoboka.

Abandi bantu afatiraho urugero banarimo abo mu muryango we bavukana ndetse n’izindi nshuti nyishi yagize akuze nabo bamenyanye mu bwana bwe.

Miss Kundwa Doriane, yavuze ko kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda byamwaguriye amaremba yatumye yambuka imigabane kugeza n’ubu.Avuga ko yatembereye ahantu henshi, agahura n’abantu benshi mu ngeri zitandukanye kandi ko bose bafite icyo bavuze ku buzima bwe.

Agaragaza ko ikamba rya Miss Rwanda 2015 afite; ari inshigano zikomeye afite kandi ko aho ari hose ahora yibuka ko ahagarariye igihugu cye.Avuga ko ari icyubahiro gikomeye guhagararira igihugu kandi hari na benshi bagiye bamumenya bitewe n’irikamba afite.

Abajijwe icyo abona umukobwa wo muri Afurika akeneye, yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu guha imbaraga umukobwa w’Afurika,aha yasobanuye ko n’ubwo u Rwanda rwahaye ijambo umugore n’umukobwa ariko hakiri ibihugu byinshi bigikandamiza uburenganzira bw’umukobwa.

Avuga ko hari ibihugu bimwe byo ku mugabane w’Afurika aho hari abakobwa babuzwa kujya ku ishuri, kugira icyo bakora cyabateza imbere ndetse kenshi ugasanga barahohoterwa binagira ingaruka ku buzima bwabo.

Kundwa avuga ko hakiri ibihugu n’imiryango imwe n’imwe ikigendera ku mico ya cyera aho bimakaje umuco wo gukuna umukobwa,gushaka umugabo abihatiwe kenshi unasanga ari abana bakiri munsi y’imyaka y’ubukure.

Avuga ko hakiboneka umubare munini w’abakobwa bata ishuri ugereranyije n’abasaza babo,aho asaba buri wese gushyiramo ingufu kugirango abakobwa bakomeze guhabwa ijambo mu nzego zifata ibyemezo.

Yishimira ko mu Rwanda hatewe intambwe yo guha ijambo umukobwa kandi ko bashyizwe mu mashuri bagafashwa mu buryo bwose bushoboka ngo mu bindi bihugu haracyari abakobwa bakorerwa imico yo gukuna bityo rero ngo yumva icyo umukobwa akwiye kibanze ari ukurindwa no kwitabwaho.

Miss Kundwa yavuye mu Rwanda ku itariki ya 6 Nzeri 2016 yerekeza muri Canada mu Mujyi wa Québec agiye kwiga mu ishami rya Administration muri Kaminuza ya Laval University iri i Québec.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/01/2018 saa 15:51

Cimyeyo Hubwo Utarashaka
Kanda hano umusubize

Musinga David Johns - 13/01/2018 saa 04:16

Kundwa Akeneye Kwigishwa Umuco Gakondo,kuko Ndumva Gukuna K'umukobwa W'umuryanda Biruta,gupfumura Izuru.Ahubwo Ashobora Kuba Adakunwe Ariyo Mpamvu Abirwanya.
Kanda hano umusubize

Waliha - 12/01/2018 saa 08:37

UYUMUKOBWA NIYIPFUMUZE AYO MAZURU NYINE NAHO IBYUMUCO NYARWANDA NTAWAZIIIIIII
Kanda hano umusubize

KWERI - 12/01/2018 saa 05:49

NIBA NA WE ATARACIYE IMYEYO AHUBWO NABITANGIRE.
Kanda hano umusubize

Maombi - 13/01/2018 saa 08:11

Yarakerewe Yakuna Bicika .Sinzi Niba Yarabonye Ko Gukuna Ariko Guhohoterwa K'umwari .
Kanda hano umusubize

kanungu - 11/01/2018 saa 12:00

Ngaho mwibaze namwe! Aba bakobwa b'ubu abaye bate koko? Uyu Kundwa aravuga biriya kubera ko ari indangare nk'umuheno w'imbeba. Buriya arimo kwirwanaho kubera ko afite ibyo atujuje, ubwo abahungu baramurungurutse basanga n'umwobo nkuwinyaga. Nakumiro mba ndoga Rwabugiri!
Kanda hano umusubize

hatari - 11/01/2018 saa 09:39

Nikweli uyu mukobwa ntakinyarwanda azi iyaba akizi yari kuvuga guc'imyeyo
Kanda hano umusubize

ROSE - 11/01/2018 saa 07:46

KOMEZA UTERE IMBERE UHESHA NA GACIRO IGIHUGU CYACU MWARI WURWANDA
Kanda hano umusubize

kabaka - 11/01/2018 saa 07:06

Ntabwo Miss DORINE akwiye gutanga amasomo y'umuco wo gukuna.Ni umuco nyarwanda kandi ntacyo utwaye.Ahubwo ni mwiza rwose,nubwo atari itegeko.Benshi tuzi akamaro kawo mu mibonano mpuzabitsina.Aho gutanga amasomo yo kudakuna,niyigishe ba ex-miss Rwanda bataye umuco.Bamwe babyaye ibinyendaro,abandi tubabona bambaye ubusa muli Fashon Show I Burayi.Muli make,nababuze gusambana kuko bibabaza imana cyane,kandi bikazababuza kubona ubuzima bw'iteka mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13.Miss Dorine nareke abakobwa bashaka gukuna babikore.Ni umuco mwiza cyane wubaka ingo nyarwanda.Namenye ko hari couples zijya zitandukana kubera ikibazo cyo gukuna.Uretse ko kitagombye kubatandukanya.
Kanda hano umusubize

niyongiraemmanuel - 11/01/2018 saa 00:50

Uyu mukobwa utazi ikinyarwanda bavuga guca imyeyo
Kanda hano umusubize

waswa - 10/01/2018 saa 08:32

Kundwa ntibitangaje ibyo uvuze kuko usigaye unabaza u,ukobwa niba ari isugi agahita akubaza niba uwabo baroga? iki ni ikibazo urubyuruko dufite twumva imigenzo yakera bakoraga ariko ntitujya twumva imbonezabiterezo yabaga muriyo migenzo ntacyatuma utihandagaza Kundwa we
Kanda hano umusubize

Bwenge - 10/01/2018 saa 08:13

Aka gakobwa ni agasazi. Niyo mpamvu mwirirwa mukora za Divorce mubihiriza abagabo! Ninde wakubwiye ko gukuna ari umuco wa kera?
Kanda hano umusubize

hatari - 11/01/2018 saa 09:46

Nikweli uyu mukobwa ntakinyarwanda azi iyaba akizi yari kuvugaguc'imyeyo none yatombotswe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X