Monaco cosmetics

Mu Gahinda Kenshi Isabella Yahishuye Intimba Yatewe N’umugabo We Witabye Imana Bamaranye Umwaka Umwe Gusa, Anahishura Intwaro Yamufashije.( Amafoto)

Mu magambo ye Isabella wapfakaye afite imyaka 25 y’amavuko gusa yemeza ko koko uwarose nabi burinda bucya ariko ngo we biragoye ko ibyamubayeho yazabyibagirwa, kuko kugeza ubu atariyumvisha uko Imana yemeye kumwambura umugabo we bari bamaranye umwaka umwe gusa ndetse umwana bari fafitanye akaba yari afite amezi atatu gusa. Ngo kugeza ubu yarahungabanye bikomeye.

Mu magambo ye Isabella wapfakaye afite imyaka 25 y’amavuko gusa yemeza ko koko uwarose nabi burinda bucya ariko ngo we biragoye ko ibyamubayeho yazabyibagirwa, kuko kugeza ubu atariyumvisha uko Imana yemeye kumwambura umugabo we bari bamaranye umwaka umwe gusa ndetse umwana bari fafitanye akaba yari afite amezi atatu gusa. Ngo kugeza ubu yarahungabanye bikomeye.

Uyu mubyeyi w’Umunyakenya usanzwe ari n’umunyamakuru, amazina ye yombi ni Kituri Isabella, ariko iyo uganiriye na we akakubwira ibye n’intimba ye, ufite umutima woroshye wamugwa imbere. Nubwo bitoroshye ariko Isabella yagezeho agaragaza intimba ahorana ku mutima yasigiwe n’urupfu rw’umugabo we wamucitse batamaranye kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na Nairobian yahishuye ko ubuzima bwe bwahuye n’akaga gakomeye ubwo umugabo we yahitanwaga na Cancer mu mwaka wa 2015, icyo gihe uyu mubyeyi akaba yari afite imyaka 25 gusa, naho umugabo we bakaba bari bamaranye umwaka umwe gusa babanye nk’umugore n’umugabo.

JPEG - 106.9 kb
Kituri Isabella

Uyu munyakuru usanzwe anakorera K24 akaba yatangaje ko yateguye urugendo rwe n’umugabo we imyaka isaga umunani, aha akaba yavuze ko yamuvuje kenshi ariko ariko ntibigire icyo bitanga.

Isabella yagize ati:

“Twafatanyije urugendo imyaka umunani yose, kuva mu mwaka 2005 kugeza mu 2013. Birababaje cyane ndetse ni n’inzozi mbi zitazashira, kuko namubuze nyuma y’umwaka umwe gusa dushyingiranwe”.

Isabella yongeyeho ko nubwo yababajwe n’umugabo we wamucitse amanzaganya ariko ngo yongeye gukomera ubwo yaganiraga n’umupasiteri wabo akamuhishurira byose birimo ko yumva yifuza gukirikira umugabo we, nuko Pasiteri atangira kumuhumuriza no kumukomeza kandi ngo byaramufashije cyane.

Yagize ati:

” Nigiriye inama ubwanjye, nagombaga guhagarika igihombo n’agahinda isi yari inteje. Natangiye kwitoza kubona isi nk’andi mahirwe nkwiye kuyibyaza. Nikuyemo ko abandi bantu ari bo bazaza kunkomeza gusa, nuko ubwanjye ntangira gusangiza ubuzima bwanjye abandi ndetse ndushaho gukomeza n’abandi babaye nkanjye kandi byampaye imbaraga ubu ndakomeye nubwo biba bitoroshye kuko hari byinshi nibuka ngashavura”.

Muri rusange Kituri Isabella yashimangiye ko nubwo agahinda katabura ariko ngo kwihererana ibibazo n’intimba ufite birakuzonga kurushaho.
Umurerwa Solange

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nkenzi Marc Mutabazi - 2/05/2018 saa 01:23

Ihangane mama iwacu nimwijuru.Kandi Rurihose numwana wumunyarwanda
Kanda hano umusubize

buroko - 1/05/2018 saa 07:56

Humura Mama komera kdi jya umenya ko agahinda kagira mubi Uzegere abatutsikazi bavukiye mu Rda abo bita aba rescapees ya genocide yakorewe ubwoko bwabo 1994 bizaguha ingufu yo guhangana nako kawe.
Kanda hano umusubize

pierre - 6/05/2018 saa 18:35

Ko wagira ngo ntiwuzuye mu mutwe, si abatutsukazi gusa kuko urupfu rutwara uwo rushatse gusa rurihose ni umwana w'umunyarwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X