Monaco cosmetics

Mu muhango ubera i Kigali ,Uwahoze ari perezida wa Liberia arahabwa Miliyoni 5 z’amadorali

Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rurakira inama y’umuryango Mo Ibrahim Foundation igamije gukusanya ibitekerezo byo guteza imbere imitegekere n’iterambere mu bihugu by’Afurika.

Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rurakira inama y’umuryango Mo Ibrahim Foundation igamije gukusanya ibitekerezo byo guteza imbere imitegekere n’iterambere mu bihugu by’Afurika.

JPEG - 35.8 kb
Ellen Johnson Sirleaf niwe wagenewe igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim muri uyu mwaka

Iyi nama niyo igomba kubimburira ibikorwa byose byiswe 2018 Ibrahim Governance Weekend, bizasozwa ku cyumweru tariki ya 29/04/2018, bikaba bizaba bihurije hamwe abanyapolitiki n’abashoramari bakomeye mu bihugu by’Afurika.

Ni igikorwa gisanzwe kuba buri mwaka, kigamije guteza imbere umugabane w’Afurika binyuze mu butegetsi bw’ibihugu, ubukungu n’ubucuruzi.

PNG - 88.3 kb
Umuherwe Mo Ibrahim washinze akanitirirwa umuryango MIF

Muri uyu mwaka kandi uwahoze ari perezida wa Liberia Madame Ellen Johnson Sirleaf niwe watoranije ugomba guhabwa igihembo nk’umukuru w’igihugu wavuye ku butegetsi mu mahoro, atabanje kugundira nkuko ahenshi bigenda.

Iki gihembo gihabwa Ellen Johnson kiswe Ibrahim Prize 2018, kikaba gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika.

Umuryango Mo Ibrahim Foundation ufite umugambi wo gushora ibihumbi 200 by’amadorali y’Amerika buri mwaka mu bikorwa bigamije inyungu rusange muri Afurika.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X