Monaco cosmetics

Muramu wa Dj Khaled yarashwe arapfa

Ni kenshi abafata ibiyobyabwenge batajya bumvikana n’ababicuruza.Ibi nibyo bikekwa ko muramu wa Dj Khaled yaba yazize ubwo yaraswaga n’umuntu utaramenyekana.

JPEG - 29.1 kb
Muramu wa Dj Khaled wishwe

Umuraperi Dj Khaled ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa musaza w’umugore we wishwe arasiwe aho yari yagiye kugura urumogi ku nzu iherereye ahitwa Bronx mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu muramu wa Dj Khaled witwa Jonathan Tuck yarashwe amasasu mu mutwe n’umuntu utaramenyekana ubwo yarimo agura urumogi mu ijoro ryo ku wa 04 Gashyantare 2018 hagahita haza umuntu utazwi wari wambaye imyenda imuhisha mu maso arasa amasasu ahitana uyu muramu wa DJ Khaled.

PNG - 552.1 kb
Dj Khaled n’umugore we

Dj Khaled n’umukunzi we akaba na mushiki wa Jonathan Tuck, Nicole Tuck babinyujije ku rubuga rwa Instagram bagaragajwe ko bababajwe n’urupfu rwa Jonathan bavuga ko yapfuye akiri muto banamwifuriza iruhuko ridashira.

Polisi yo mu mu mujyi wa New York itangaza ko Jonathan Tuck ashobora kuba yararashwe kubera kutumvikana kwabaye ubwo yarimo kugura urumogi, inavuga ko yamaze gufata umugabo w’imyaka 34 y’amavuko kugira ngo abazwe iby’uru rupfu kuko bikekwa ko ari we ushobora kuba warahitanye Jonathan Tuck.

People magasine ivuga ko uyu musore wapfuye afite imyaka 25,umuvugizi wa new york yavuze ko yarashwe mu mpera z’icyumweru gishize ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ku bw’amahirwe macye muri icyi cyumweru bitangazwa ko yamaze gushiramo umwuka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X