Monaco cosmetics

Noheli na Bonane bisize Davido yinjije akayabo k’amafaranga

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane ku izina rya Davido umaze kwamamara ndetse no kugenda akora udushya dutandukanye kuri ubu ari mu byishimo nyuma yo kwinjiza akayabo mu gitaramo yise 30 Billion Concert.


Davido winjije miliyoni zisaga 500 z’ama Naira arenga miliyari 1,1 z’amafaranga y’u Rwanda mu bitaramo yakoze mu bice bitandukanye by’Uburayi , Amerika ndetse n’Afurika yerekanye imodoka yo mu bwoko bwa Bentley yaguze muri ayo mafaranga avuga ko muri iki gihe we n’ikipe bafatanya mu kazi Imana yababereye nziza ndetse ikamuha n’imigisha myinshi cyane.

Abinyijije ku mbuga nkoranyambaga ze za Instagram na Twitter yagize ati “Ku wa 27 njye n’ikipe yanjye twakoreye igice cya miliyari. Imana yambereye nziza cyane.”

JPEG - 44.9 kb
Iyi ni indi modoka David aherutse kugura

Ni nyuma y’uko muri Gicurasi umwaka ushize yari yaciye agahigo muri kiriya gihugu mu kubaka inyubako zigezweho, imodoka n’ibindi bijyanye no kugaragaza amafaranga ariko na none akaba ari n’umwe mu bahanzi bazwiho gufasha abatishoboye muri kirya gihugu.

JPEG - 65.3 kb
Umuryango Davido aherutse gufasha

Uyu muhanzi uzwiho kuba muto mu myaka kandi aherutse kwemerera umwana w’umuhungu kumurihira amashuri yose azashaka kwiga mu buzima bwe nyuma yo kumubona ku mbuga nkoranyambaga yafashwe amashusho n’abantu atazi ari kuririmba indirimbo ye “NIBA” (If), iyi ndirimbo y’uyu muhanzi nay o ikaba ari imwe mu ndirimbo ziherutse gukwirakwira cyane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sano - 15/01/2018 saa 09:33

urakoze Gatera ibi sinari mbizi.bivuze ngo kuri Noel Imana ibishatse yabiduhanira?
Kanda hano umusubize

gatera - 12/01/2018 saa 07:42

NOHELI ni umunsi isi yose isesagura amafaranga cyane kurusha indi minsi.Harimo n'abantu benshi batemera Yesu.Urugero Abashinwa n'Abahinde bizihiza NOHELI cyane.Nubwo amadini avuga ngo ni umunsi w'ivuka rya YESU,ntabwo aribyo.Nta muntu numwe uzi itariki YESU yavukiyeho kuko Bible itawuvuga.Ni idini Gaturika ryahimbye ko Yesu yavutse le 25 Dcember,noneho andi madini aje,nayo abifata gutyo.Abigishwa ba Yesu,ntabwo bizihizaga NOHELI.Gatolika yizihije bwa mbere Noheli le 25/12/354. Uyu munsi wari ivuka ry'ikigirwamana cy'i Roma cyitwaga SATURNE.Imihango ya NOHELI,ituruka kuli icyo kigirwamana.Ikindi kibabaje cyane,nuko kuli NOHELI aribwo abantu bakora ibyaha cyane mu rwego rwo kwishimisha.Urugero,company ishinzwe gutanga Kapotes/condoms,yavuze ko kuli NOHELI,le 25/12/2017, aribwo yatanze Kapotes nyinshi kurusha indi minsi.Ni nawo munsi abantu basinda kurusha indi minsi. Muli make,NOHELI niwo munsi ubabaza imana kurusha iyindi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X