Monaco cosmetics

Nyampinga wa UTB witegura ubukwe n’Umufaransa yakorewe ibirori bya Bridal Shower(Amafoto)

Nishimwe Uwingabire Albine ufite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB yakorewe ibirori bya Bridal Shower, inshuti n’urungano rwe bamusezeyeho mu gihe yitegura kurushingana n’umugabo wo mu Bufaransa.

Ibirori bya Bridal Shower ya Miss Nishimwe Albine byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Werurwe 2018 i Gikondo mu rugo rwa mukuru we. Yaje i Kigali nyuma y’igihe cyari gishize abana n’umugabo we mu Burayi.

Uyu mukobwa yakorewe ibirori bya Bridal Shower nyuma y’uko mu Ukwakira 2017 yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera bahita bajya kubana mu Bufaransa.

Yagarutse mu Rwanda kugira ngo akore imyiteguro ya nyuma y’ubukwe bwe na Jules Valenti buteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi 2018 gusa uyu mukobwa yanze gushyira hanze umunsi nyawo azakorera ubukwe. Ibijyanye n’imyiteguro n’uko ubukwe buzagenda bizwi n’inshuti ze za hafi gusa.

Miss Uwingabire Albine yatorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi UTB tariki ya 6 Kanama 2016 mu muhango wabereye kuri Lemigo Hotel.

Miss Albine agiye kurushinga agifite ikamba yambitswe muri Kanama 2016 ndetse nibamara gusezerana imbere y’Imana bazahita bajya gutura mu Bufaransa iwabo w’umugabo.

Uwingabire Albine w’imyaka 23 y’amavuko amaze iminsi ashyira hanze amafoto ye ari mu bihe byiza n’umugabo we i Dubai no mu bihugu bitandukanye by’u Burayi. Yavuye mu ishuri ajya gutegura ubukwe mu gihe yari mu mwaka wa kabiri mu gashami ka UTB mu Mujyi Kigali.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ibrahim - 3/04/2018 saa 11:56

Hhh abanyarwanda badukiye abazungu Kbsa twe nitutababona tuzanjyahe?
Kanda hano umusubize

Gahakwa - 3/04/2018 saa 06:06

I Burayi twabayeyo.Benshi bibeshya ko iyo bagiye I Burayi baba bagiye mu ijuru!! Ni habi mu bintu byinshi.Urugero,mu gihe umugore wo mu Rwanda aba afite umuyaya,i Burayi uritekera,ugakoropa,etc...Ikindi kandi,ino ushobora kugira inzu yawe,ifite na garden (jardin).I Burayi ni bake bazifite.Uriya muzungu,akenshi baba barabanye n'abandi bagore.Uriya mukobwa agiye kumusazisha gusa.Niba abantu dushaka paradizo,tujye twiga bible iduhindure,aho kwibera mu byisi gusa.Abashaka imana bashyizeho umwete,bazahembwa ubuzima bw'iteka muli paradizo,kandi bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli yohana 6:40.Ngubwo ubuzima nyakuri,aho kwibeshya ko niba ugiye I Burayi,uba ugiye mu ijuru.
Kanda hano umusubize

Ibrahim - 3/04/2018 saa 11:55

muzira abimereye neza wamuretse akagenda ibya paradizo tubirindire Nyine gusa akiri kwisi agomba gukora ikimushimishij
Kanda hano umusubize

Tudor - 3/04/2018 saa 03:31

Ko ndeba uyu mugabo ari agasaza rukukuri ra? Uyu mwali yabuze umusore umukwiye n'ubwo yaba ataba i Burayi??
Kanda hano umusubize

nic - 2/04/2018 saa 05:02

ubukwe bw'iki ko wumva babana?nta mpamvu yabwo.ariko ndabona umugabo ari umusaza pe!! nugukunda u burayi by'abakobwa b'ubu
Kanda hano umusubize

Mukwikwi - 3/04/2018 saa 02:28

Umusaza Se Atwayiki? Kombona Agikomeye Ahubwo Gushaka Abazungu Nta Garanti Bigira Nukwandika Amateka Kubaka Kwabo Wapi Bakunda Amakuru Namafoto Gusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X