Monaco cosmetics

Nyuma y’igihe kirenga umwaka acecetse,Stromae yagarutse mu muziki

Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Stromae yasubukuye ibikorwa by’umuziki nyuma y’uko yari amaze umwaka n’imisago acecetse.

Stromae yafashe umwanzuro wo gusubika umuziki mu Ukuboza 2016, icyo gihe yavuze ko atacyiyumvamo ubushake bwo kuririmba, ngo yumvaga akeneye umwanya ntiyongere gukora ibitaramo no gusohora indirimbo nshya ze ahubwo akaba mu muziki mu bundi buryo.

Ubu, afite indirimbo nshya yitwa ‘La Pluie’ yakoranye n’muraperi OrelSan iri mu zikunzwe cyane by’umwihariko mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa. Mu minsi icumi iyi ndirimbo imaze kuri YouTube honyine imaze kurebwa inshuro 7,240,894.

Indirimbo nshya ya OrelSan na Stromae irimo amashusho agaragaza umwihariko usanzwe uranga indirimbo z’aba bahanzi bombi. Iyi ni imwe mu zigize album iheruka OrelSan yise ‘La Fête est finie’.

Mu ifatwa ry’amashusho, yayobowe n’abahanga Paul, Luc&Martin ndetse na Stromae ubwe. Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike Stromae atunguranye mu gitaramo OrelSan aheruka gukorera mu Mujyi wa Bruxelles akamufasha kuyiririmba. Ni nabwo bwa mbere yari asubiye ku rubyiniro nyuma yo guhagarika umuziki mu mwaka wa 2016.

Stromae na OrelSan basanzwe bafitanye ubumwe bukomeye nk’uko BFM ibitangaza. Stromae na we yigeze gutumira OrelSan mu gitaramo yamurikiyemo album ‘Racine carrée’, icyo gihe baririmbanye iyitwa AVF yarimo na Maître Gims.

Stromae na Orelsan bafitanye indirimbo nshya y’amashusho bise ’La Pluie’
‘La Pluie’ ni iya kane kuri album nshya ya Orelsan, ije ikurikira izindi nazo zakunzwe nka Défaite de famille, Tout va bien ndetse na Basique. Iyi album yacurujwemo kopi zisaga 450,000.

Stromae yahagaritse umuziki mu 2016 nyuma y’umunaniro yari amaranye igihe. Icyo gihe yavuze ko yaciye mu bizazane ubwo yiteguraga urugendo rw’amateka yagiriye mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2015.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X