Monaco cosmetics

Nyuma y’imyaka 6 Diamond na Alikiba badacana uwaka,ubu umubano wabo waba ugiye kongera gukomera

Ni nyuma y’igihe abahanzi bamamaye muri Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko muri Tanzania Diamond Platnumz na Alikiba badacana uwaka aho amakuru aba avugako Diamond azira cyane ibihangano bya Alikiba.ariko ubu siko bimeze Radiyo na TeleviziyoWasafi bya Diamond bakina cyane ibihangano bye ibintu byavugishije abantu.

JPEG - 55.3 kb
Alikiba amaherezo azunga ubumwe na Dimond

Amakimbirana hagatii iy’ibi byamamare amaze hafi imyaka 6,ahanini yagaraye ubwo Diamond yakundaga kuba ari kumwe na Alikiba yewe bakanajyana gutembera ariko uko bwije n’uko byacyaga Alikiba yamurushaga abafana ibintu byarakaje Diamond afata umwanzuro wo kudakorana indirimbo yewe n’amafoto bari bafitanye Dimond yaje kuyasiba ahamyako nta bumwe afitanye na Alikiba.

Ku geza magingo aya umuhanzi Alikiba usana afite abafana besnhi gusumbya aba Diamond mu gihugu imbere ariko nanone bagera hanze ya Tanzaniya Diamond akamukuba kabiri,Alikiba ari muhanzi bacisha make kandi basabana n’abantu ninayo mpamvu imwe ituma Abanyatanzaniya bamwiyumvako cyane.

Ntibyatinze Diamond yabonye agatubutse ashinga inzu izajya ikoreramo Radiyo na Televiziyo bya Wasafi akuriye,benshi bakavugako nta bihangano bya Alikiba byakubahukwa gukinwa kuri iryo tangazamakuru rya Diamond ,icyatunguranye ni uko zimwe mu ndirimbo za Alikiba ziba zaganjye izabahanzi bakorera muri Wasafi WCB.

Mu kiganiro cy’imyidagaduro gikorwa na Edo nibwo yatangajeko indirimbo ya Alikiba “Seduce me”yabaye iyambere kuri Wasafi TV maze iya Diamond “Eneka”iza iyikurikiye,abantu nibwo gutangira kuvuga ibitandukanye bibasira umunyamakuru ngo ntazi Radiyo yicayemo iyariyo.Dimond ntacyo abivugaho.

JPEG - 74.3 kb
Indirimbo Seduce me ya Alikiba niyo yabaye iyambere muri Wasafi

Twavugako ibi kandi nanone bishimangirako uyu muhanzi Diamond amaherezo azasubirana na Alikiba bakiyibagiza ibihe bagiranye by’amakimbirane doreko mu kwezi n’igice gushize Diamond yanatangaje ko nta rwango na ruke ruri hagati ye na Alikiba

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X