Monaco cosmetics

Nyuma yo gukubitwa ashaka kujyana na Davido,Kate Bashabe yikomye itangazamakuru bikomeye

Mu mpeza z’icyumweru gishize kw’ tariki ya 03 Werurwe 2018 Icyamamare Davido wo muri Nijeriya yataramiye abanyarwanda aho yari aje kubamurikira alubumye yise 30 Billions.

Muri icyo gitaramo hari ibyamamare byinshi utaretse n’abakobwa b’uburanga bifuzaga kubonana na Davido muribo harimo umunyamideli Kate Bashabe wagaragaye yinjira mu modoka yatwaraga Davido .

Uwo mukobwa uzwi cyane mu bijyanye n’imideli nyua y’igitaramo yafashwe amashusho yinjira mu modoka uwo muhanzi Davido yagendagamo nyuma ayo mashusho asakazwa ku mbuga nkorambaga zitandukanye za hano mu Rwanda ndetse no hanze bituma benshi bamwibazaho byinshi .

Ayo mashusho yatumye benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro ndetse n’abakurikira uwo mukobwa ku rubuga rwe rwa instagaram benshi bafata nk’umwe mu bakobwa b’icyitegererezo hano mu Rwanda bagiye bavuga amagambo menshi abandi batanga ibitekerezo byiza ndetse n’ibibi kuri uyu mukobwa ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi ijana na mirongo inani ku rubuga rwa Instagram .

Nyuma yo kuvugwaho magambo menshi kubera ayo mashusho uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze n’amagambo akakaye ari mu rurimi rw’icyongereza aagaragaza ko itangazamakuru rikunda kuvuga abakobwa b’ibyamamare nabi yagize ati “I’m extremely disappointed with how the Media depicts people especially female Celebrities in this Country. Remember what this country stands for and where this country came From .it;s a shame that you feel more excited and hypes to promote false rumours. Readers trust you.rwanda trust you . so Please don’t misuse their trust to create false rumours and fabricate a false for someone you don’t even Know .

Ugenekereje mu Kinyarwanda uyu mukobwa yagize ati ˵ ˶Mbabazwa bikomeye n’ukuntu itangazamakuru rishushanya abantu, by’umwihariko abakobwa bazwi muri iki gihugu, mwibuke aho igihugu kigeze munamenye aho kivuye, ni ikimwaro kuba mwakwamamaza ibihuha bipfuye. Abasomyi barabizera, abanyarwanda barabizera, ni ukuri mwikoresha nabi icyo cyizere ngo muhimbire umuntu ubuzima bupfuye nyamara rimwe na rimwe mutanamuzi.

Kate Bashabe yanditse ibi nyuma yo kutanyurwa n’aya mashusho yagiye mu itangazamakuru ndetse n’uburyo abantu bayafashe, icyakora nanone yanga gutangaza uruhande rwe rw’ukuri abantu bakabaye bafata muri aya mashusho ahubwo ahitamo kwishyiramo ko itangazamakuru ryo mu Rwanda arishinja gufata nabi abakobwa b’ibyamamare hano mu Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwarakabije - 13/03/2018 saa 11:21

Ubu nibwo abaye icyamanare kuko nanjye ndamumenye
Kanda hano umusubize

Pasi - 11/03/2018 saa 03:02

Kate rwose ntabwo uri icyamamare kuko urugero nka hano ntuye nta muntu ukuzi. Ubuse ko uzwi kuri Instagram waba uzi pourcentage yabakoresha IG mu Rwanda? Ni nto cyane. So do not complicate your life you remain unknown
Kanda hano umusubize

- 10/03/2018 saa 02:33

Ubwo c mwibwira ko iyo nyatsi yumukobwa haruyitayeho ko numva avuga ngo akurikiranwa nabanyarwanda beshi nkaba mbona asanzwe nkabandi Bose kuba umunyamideri sibyo bikugira icyamamare murwanda kuko twe ntitunakuzi gabanya kwigira umuntu uzwi cyane kuko uzwi nabakwitateho gusa cyane cyane wenda wasanga ubona abagabo bamwe nabamwe bagushaka bakwitayeho ukagirango nabanyarwanda twese, gabanya kwikwega ntago tukwitayeho umeze nkumuntu wifotora yaposting akanilayikinga, reka reka genda gake ntawukuzi ntanukeneye kukimenya, abanyamakuru bacu wibarakarira bavuga inkuru ziri zo ahubwo turakwiyamye wanshinzi we
Kanda hano umusubize

john nkurunziza - 11/03/2018 saa 03:14

Muvandimwe mbanje kukwiseguraho kubwamagambowakoresheje amagabo adahaye agaciro uwo uyabwiye (bayita imvugonyanda gazi) umuntu agira freedom ye niba a rich a mama nibyatuma ubimuziza kubayaragyanye na davido numusitari mugenziwe kandi ni byizako abanyarwanda bamenyana nabandi basitari kugirago babafashekwagura ibikorwa byabo murakoze
Kanda hano umusubize

Rukashza Oswald - 9/03/2018 saa 13:30

Abagore bibyamamare (femmes publiques) bafite inshingano nyinshi zitagarukira kwinjiza amadevises mu gihugu. Bahemberwa no gutara amakuru mu nzego zo hejuru. Icyo nibaza ni agaciro biha umutegarugori mu Rwanda. Ese Leta ntiyagombye kwamagana uburaya bwitwako bujyanye niterambere!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X