Monaco cosmetics

Nyuma yo gushimisha abanyarwanda muri Easter Celebration,Israel Mbonyi agiye kwerekeza Canada

Umuririmbyi Israel Mbonyi agiye kwerekeza muri Canada mu rugendo rw’ibitaramo azakorera mu mijyi itandukanye amurikira abakunzi be album yise "Intashyo" ikubiyeho indirimbo zivuga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose.

Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo kinini cyo kumurika album ‘Intashyo’ tariki 10 Ukuboza 2017, cyabereye mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference & Exhibition Village, ahahoze hitwa Camp Kigali.

Israel Mbonyi yavuze ko azava muri Canada akoze ibitaramo ndetse no kogeza ubutumwa bwiza mu bakunzi b’umuziki we bo muri iki gihugu. Yagize ati “Ibi bitaramo bigamije kumurika album yanjye ya kabiri ndetse no kuvuga ubutumwa muri rusange.”

Yongeyeho ati “Mfite ibitaramo bizazenguruka mu bice bitandukanye bya Canada, nzatangira mu kwezi kwa kane, nzazenguruka mu mijyi itandukanye mpereye Edmonton muri Alberta tariki ya 28 Mata 2018.”

Israel Mbonyi yavuze ko namara gutaramira muri Edmonton azajya gukorera ikindi gitaramo kinini mu Murwa Mukuru wa Canada, Ottawa. Ati “Nyuma nzakomereza no mu yindi mijyi. Kugeza ubu imijyi maze kwemeza neza ni Edmonton na Ottawa ahandi naho tuzagenda tubamenyesha igihe.”

Israel Mbonyi ateganya kuva mu Rwanda ku itariki ya 23 Mata 2018; yerekeje muri Canada nyuma y’igitaramo cya Patient Bizimana aherutse guhuriramo n’abahanzi bakomeye barimo na Sinach wo muri Nigeria.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwimana - 15/04/2018 saa 18:18

imana iratuzi amena
Kanda hano umusubize

Gatare - 6/04/2018 saa 08:58

Ariko se koko bariya bantu bajya mu gitaramo cy'indirimbo z'imana,zirabahindura bakaba abantu bumvira imana?Cyangwa baba bajyanywe no kwiyumvira umuziki mwiza gusa?Kuvuga ijambo imana gusa,ntibivuga ko ziba ari indirimbo z'imana.Byagaragaye ko akenshi biba ari ukwishakira ifaranga.Aba Stars hafi ya bose baririmba indirimbo bita iz'imana.Nyamara hafi ya bose biyandarika mu busambanyi.Byerekana ko biba ari ukwishakira ifaranga gusa.Nta muntu urusha Diana Kanyomozi kuririmbira imana.Nyamara agira abagabo batabarika.Muli Matayo 15:8,imana ivuga ko abantu bayubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima uri ahandi.Naho muli Yohana 9:31,havuga ko imana itajya yumva abanyabyaha.
Kanda hano umusubize

- 6/04/2018 saa 09:44

Umukobwa aba umwe agatukisha bose Nibyo bakeneye amafaranga Ariko Bose siko bihandagaza ngo bishore mubyaha nkana gusa nabo ni abantu gucumura bacumura si abamarayika nkuko nawe uwasesengura ibyo wanditse uh-huh
Kanda hano umusubize

mutware - 6/04/2018 saa 09:44

nonese ushatse kuvugako badakiranutse nimbuababikora ntabwaribose hariho ababuvuga bubarimwo inyungu ariyo kuzuza inshingano yicyabazanye mwisi arugutangazubwamibwiman
Kanda hano umusubize

me ibyuvuze - 8/04/2018 saa 02:05

nibabikora bakiranuka bazagororerwa nibadakiranuka umuriro urahari
Kanda hano umusubize

beseka - 8/04/2018 saa 07:00

no muri za korali za kiliziya gatolika baba bisambanira gusa. mwagiye mumera nkabayisilamu batemera indirimo non pas ko ari mbi ahubwo baba birinda ubukozi bw'ibyaha nka biriya. naho ngo indirimo z'Imana? ariko murasetsa? ni nk'abiyita abakozi b'Imana nkaho bafitanye nayo amasezerano y'Umurimo. ariko Yezu ubwo yajyaga ajya muri synagogue yabaga afite chorale? mwagiye musenga nkuko Yezu yasengaga koko mukareka kuvanga iby'Imana n'imihango yindi .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X