Monaco cosmetics

Nyuma yo gushwana n’umukunzi we,Harmonize yamusokanye muri Pariki ngo biyunge-Amafoto

Harmonize, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania yagiye kwishimana n’Umutaliyanikazi bakundana nyuma y’igihe gito gishize bagiranye akangononwa ubwo bari i Kigali.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali, ni umwe mu bakorana na Diamond muri Wasafi Records. Yageze i Kigali kuwa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, yahavuye akoze ibitaramo bibiri.

Harmonize yaje aherekejwe n’umukunzi we Umutaliyanikazi witwa Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper. Ubwo bari bagiye kwerekeza mu Mujyi wa Musanze, Harmonize n’umukunzi we Sarah bagiranye ubwumvikane buke birangira umusore agiye wenyine umukobwa asigara kuri hoteli i Kigali.

Nyuma y’iminsi mike ishize bageze muri Tanzania, Harmonize na Sarah basa n’abacoce ibibazo hagati yabo ndetse kuri ubu bagiye gutemberera muri Pariki Nkuru y’Igihugu ya Serengeti iri mu majyaruguru ya Tanzania.

Ikinyamakuru Bongo5 cyanditse ko, muri Serengeti National Park aba bombi bagiye kuhatemberera nyuma y’uko umukobwa yabyifuje kugira ngo bimare umunaniro bari bamaranye igihe mu bitaramo bitandukanye uyu muhanzi yakoze.

Harmonize na Sarah, bamaze igihe bagaragara bari kumwe, ndetse biragoye ko hari aho uyu muhanzi yatirimukira asize umukunzi we. Ubwo yari i Kigali, yavuze ko yamuherekeje kuko ashyigikira umuziki we kuva bamenyana. Nta byinshi yavuze kuri Sarah uretse kumvikana ko ‘ari umuntu yumva wamuhora iruhande’.

JPEG - 168.3 kb
Ubwo baheruka i Kigali
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nzeyimanajose - 24/04/2018 saa 19:53

Nifurije abasambanyi kubireka kuko ari inzira iberekeza kurupfu rwiteka ryose
Kanda hano umusubize

Nyabwango Theoneste - 5/04/2018 saa 01:17

Nibirambire
Kanda hano umusubize

Nyabwango Theoneste - 5/04/2018 saa 01:16

Nibirambire! Mb Ntamwana Bravyarana?
Kanda hano umusubize

Habimana - 4/04/2018 saa 13:45

Byaba byiza mutabyise ko bakundana.Uyu musore namara kumuhaga,azamuta afate undi.Ibyo se nibyo mwita gukundana?Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z'abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X