Monaco cosmetics

Nyuma yo gutera Lil Wayne amacupa kurubyiniro,abafana bari hafi yo kuraswa-Amafoto

Umuraperi Lil Wayne yateye ubwoba abafana bamuteye icupa ry’amazi ari ku rubyiniro mu gitaramo muri Australia ababwira ko abasore bagendana bitwaza intwaro kandi bashobora kubarasaho.

Ibi byabaye mu gitaramo gikomeye cy’iserukiramuco ryitwa "Jumanji Festival" yitabiriye mu Mujyi wa Sydney mpera ari z’icyumweru gishize kumwe n’abandi bakomeye muri USA barimo Wale, Tyga, Ace Hood n’abandi.

Ubwo yinjiraga ku rubyiniro mu ndirimbo ye yitwa "John" yakoranye na Rick Ross, umwe mu bari mu kivunge cy’abafana yateye icupa ry’amazi aho yari ari rihusha isura ye ho gato. Ibi byazamuye umujinya kuri uyu muhanzi ahita ahagarika kuririmba.

Yahise atangira kuvuga amagambo yavugishije benshi muri icyo gitaramo. Yagize ati "Ntacyo, reka mbibire ibanga, aho nkomoka ngira ngo mwese murabizi ni muri USA, ntabwo duterana ibintu ku rubyiniro, abasore banjye bagendana imbunda kandi ntibatoranya uwo bamishaho amasasu."

Yakomeje agira ati "Ku bw’ibyo uwongera kugira icyo atera hano, bimuhire nkomeze ntekane, kandi mbe umushyitsi mukuru hanyuma mve hano, kuko ntabwo nshaka kwica buri wese."

Lil Wayne avuga ko abo bagendana bitwaza intwaro yabivuze akoresheje ijambo ’Niggas’, atunga urutoki bamwe mu bagize itsinda rye bari hirya y’urubyiniro. Mu bafana humvikanaga ibitutsi n’amagambo yubahuka uyu muhanzi.

Uyu muraperi yaherukaga kuvugwaho kugirana intonganya n’abafana mu mwaka ushize mu kindi gitaramo gikomeye yitabiriye mu Bufaransa akakijyamo bamwe barambiwe abandi batashye. Icyo gitaramo yakoze ku itariki 16 Kanama 2017, cyatumye avumirwa ku gahera i Paris bitewe n’uko yamaze akanya gato ku rubyiniro.

Dwayne Michael Carter, Jr. [Lil Wayne] ni umwe mu baraperi bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusane. Yakoze album zabiciye bigacika ziriho indirimbo zakunzwe nka ’Lollipop’, ’Mirror’, ’A Milli’, ’Got Money’, ’Fireman’, ’John’ n’izindi.
AMAFOTO

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X