Monaco cosmetics

Perezida Museveni mu mboni yo gushyigikira abahanzi barimo n’abaraperi bagenzi be

Perezida wa Uganda akaba n’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop akomeje kugaragaza ko ashyigikiye abahanzi bo mu gihugu ayoboye aho ngo yiteguye kuba umushyitsi mukuru mu birori byo gutanga ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo n’abahanzi bageze ku bikorwa by’indashyikirwa bakiri bato (Young Achievers Awards).


Ibi birori Perezida Museveni azitabira bizahataniramo abahanzi bakomeye bo muri Uganda barimo Eddy Kenzo, Geosteady na Sheebah Karungi n’abandi benshi.

Abo ba rwiyemezamirimo n’abahanzi bari guhatana mu cyiciro cya Young Achievers Award for Creative Arts (Music), buri yatangaje ko yishimiye gutoranywa muri ibi bihembo, anavuga ko kuba umukuru w’igihugu azabyitabira ari iby’agaciro gakomeye kuba ashyigikira abahanzi.

Abahanzi benshi iki bagihurizaho ko kuba Museveni abari hafi ari bumwe mu buryo bwo guteza imbere abahanzi, dore ko na we ari umuraperi ukomeye nyuma yo gushyira hanze indirimbo zitandukanye ziganjemo injyana ya hip hop.

Indirimbo uyu muyobozi yashyize hanze ikamenyekana harimo iyitwa ‘Yengoma’ bisobanuye ‘ingoma’, yumvikanisha inzira y’imyiteguro ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka wa 2016.

Iyi ndirimbo yaje nyuma y’indi yo mu njyana ya Rap itazibagirana mu mitwe ya benshi uyu muyobozi yasohoye mu mwaka wa 2010 ikavugwa cyane mu bitangazamakuru, “Mpenkoni-You want another rap”!.

Aha rero ni bwo abenshi mu bahanzi bakomeza kumwibonamo nk’umuhanzi mugenzi wabo nyuma y’inshingano zo kuba Perezida.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki ya 12 Kanama muri Kampala Serena Hotel.

Ndacyayisenga Fred}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamali - 5/08/2017 saa 05:18

Uwapfuye yarihuse kabisa.harya uyu we azatanga imihoho ryari kandi mbona basakuriza Nkurunziza ngo kuko ari muri manda ya 3?
Kanda hano umusubize

twagirayezusalomon - 3/08/2017 saa 11:00

big up M7 go ahead
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.