Monaco cosmetics

Perezida w’Amerika yapfuye yishwe na cholera.

Amerika ni umugabane umaze imyaka 527 uvumbuwe.Nyamara abahanga bagaragaza ko umaze miliyoni z’imyaka ubayeho.Wvumburwa bwa mbere mu mwaka wa 1492 n’Umutaliyani Christopher Columbus,yasanze hatuye abantu, ariko abo nabo si ho hari kavukire yabo.

Zachary Taylor Perezida wa 12 w’Amerika Kuva Weruwe 1849 kugeza yitabye Imana muri 1850.

Zachary Taylor ni Perezida wa 12 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , wapfuye ubwo yarakubutse mu minsi mikuru yo kwishimira ko yari yatsinze amatora , uwo munsi mukuru ukaba wari wizihirijwe i Washington DC ku kibuga kitwa Washington Monument muri Nyakanga 1850

Taylor, yari yambitswe gisirikare yubashwe cyane ,bamwakiriza amata yari yongewemo amasukari (cyangwa atunganye mu nganda) yirenza n’ ibirahuri by’amazi ,ubundi arahindukira yisubirira “White House)

Yaje gupfa nyuma yuko yari yanduye agakoko ka cholera kari gakunze kwibasira i Washington mu gihe cy’Impeshyi no mu gihe cy’Itumba ahagana mu mwaka w’ 1800 bitewe n’ibidendezi by’amazi byari biriyo. Perezida Taylor wahimbwaga “old Rough” hakekwaga ko yanyoye amata arimo isukari cyangwa amazi yanduye ariko abandi bo bati: “ Ni imbuto yariye zirimo aside(acide) nyinshi abivanga n’amata ”

Bagakomeza bakeka na none ko yarogewe mu biryo cyangwa ari umuriro wa Tifoyide (Typhoid fever)

Taylor yapfuye mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga nyuma y’iminsi ine agaragaje ibimenyetso byo gucibwamo no kubura amazi

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X