Monaco cosmetics

Radio wabarizwaga mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana

Hari hashize iminsi micye umuhanzi Radio ajyanwe mu bitaro nyuma yo gukubitwa bikomeye.Uyu muhanzi yari amaze iminsi mbarwa bivugwa ko yavuye muri Koma,ariko ikibabaje n’uko byaje kurangira abakunzi be babwirwa inkuru mbi ko yamaze gushiramo umwuka.


Umuhanzi Radio wo mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 aguye muri Case Hospital i Kampala.

Urupfu rwa Moses Ssekibogo wari uzwi cyane ku izina rya Mowzey Radio rwemejwe na Balaam Barugahare, wari Manager we ubwo yaganiraga na New Vision.

Yagize ati " Yego, Radio yapfuye. Yapfuye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Bari gushaka uko bajyana umubiri we mu bitaro bya Mulago."

Radio yapfuye afite imyaka 33. Yazize inkoni yakubitiwe mu kabari i Entebbe mu byumweru bibiri bishize. Nyuma yaho yahise ajyanwa mu bitaro ari intere ndetse ahita ajya muri koma. Yakomeretse mu mutwe biba ngombwa ko abagwa ubwonko muri Case Hospital.

JPEG - 48.2 kb
Radio yari arembye bikomeye

Kuva yabagwa yagumye ahaba hari indembe kugeza ashizemo umwuka. Jane Kasubo, nyina wa Radio ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatangarije abanyamakuru ko umuhungu we yari ari kumera neza nkuko byemezwaga n’abaganga.

Icyo gihe yagize ati " Umuhungu wanjye yari amaze igihe ahumeka afashijwe n’imashini ariko ubu ari guhumeka zitamuriho."

Ijwi rya Radio ryakundwaga cyane n’abantu benshi. Heart Attack, Sweet Lady na Can’t Let You Go ni zimwe mu ndirimbo yaririmbyemo afatanyije na Weasel zakunzwe cyane.

Ku wa Gatatu, Case Hospital yari yatangaje ko yakiriye miliyoni 30 z’amashilingi zatanzwe na Perezida Museveni zo kuvuza Radio.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni ni umwe mu babajwe cyane n’urupfu rwa Radio.

JPEG - 36.6 kb
Yakoranaga umuziki na mugenzi we Weasel

Yagize ati " Nabwiwe iby’urupfu rw’umunyamuziki Moses Ssekibogo aka Mowzey Radio. Mperutse gutanga inkunga y’amafaranga yo gufasha mu buvuzi bwe , nziko azamera neza. Yari umunyempano ukiri muto wari ufite imbere heza. Aruhukire mu mahoro."

Hamwe na Weasel baririmbanaga muri Goolife bakunze kuza mu Rwanda kuhakorera ibitaramo binyuranye ndetse bakanakorana n’indirimbo n’abahanzi nyarwanda. Itsinda rya Urban Boys niryo baherukaga gukorana indirimbo bise ’Pete kidole’.

Editor

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MANISHIMWE Emmanuel - 6/02/2018 saa 15:53

Rest in peace, you will be always in our heart
Kanda hano umusubize

cloude - 4/02/2018 saa 17:18

abasigayemwihangane
Kanda hano umusubize

Ishimwe Albert - 3/02/2018 saa 04:48

Imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

DANI - 2/02/2018 saa 22:24

UMUHANZI NTAPFA ARIKO IMANA IMWAKIRE MUBAYO DISI.
Kanda hano umusubize

Mark Wizzy Mind - 1/02/2018 saa 23:55

Ark Mana Nkumuntu Wakubise Radio Bamuhane Nkuko Amategeko Abivuga Nubwo Nandika Ibi Ndababaye Kbx.
Kanda hano umusubize

Mark Wizzy Mind - 1/02/2018 saa 23:52

R.I.P Mvnd Twagukundaga Turibenshi Kbx Imana Ikwakire Mubayo
Kanda hano umusubize

kwisi niko bigenda ariko se kuki koko Mana? kuki wabyemeye
Kanda hano umusubize

MUKANTAGANZWA - 1/02/2018 saa 16:57

REDIO IMANA IMUHE IRUKO RIDASHI TWAMUKUNDAGA UWO MUSAAJYA
Kanda hano umusubize

- 2/02/2018 saa 10:49

pore kubasi gaye duse nguti muzahurire mubwami bwommijuru radio.
Kanda hano umusubize

SEBAZUNGU EVALISTE - 1/02/2018 saa 14:43

ABAMUKUBISE BAHANWE HAKURIKIJWE AMATEGEKO
Kanda hano umusubize

Manzi aEric - 1/02/2018 saa 09:40

RIP muvandi Radio nagukundaga
Kanda hano umusubize

didier - 1/02/2018 saa 05:44

Umuhanzi Nakundaga Imana Imwakire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X