Monaco cosmetics

RDC : Igihe kirageze ngo ubuyobozi bubi buhigikwe maze amahoro aganze-Cardinal Monsengwo

Mu minsi ishize nibwo “Cardinal Laurent Monsengwo” yavuze ku buyobozi bwahohoteye abaturage ubwo bari mu myigaragambyo y’ituze ahanini bagizwe n’abakrisitu ba kiliziya gatolika basaba ko hakubahilizwa amasezerano yashizweho umukona tariki 31 Ukuboza 2016 agenda amatora y’umukuru w’igihugu.

Cardinal Monsengwo akaba ashinja inzego z’umutekano guhohotera no kubangamira uburenganzira bw’abaturage no kubahutaza mu buryo bunyuranye.

Mosengwo ati « dushaka impamvu yatumye abakristu babuzwa kujya muri za kiliziya zitandukanye ziri mu mujyi wa Kinshasa, bibwa amafaranga yabo, bakakwa telephone, gukurikiranwa no mungo zabo, gusakwa mu buryo butaribwo bajya gusenga, kwinjira kw’abasirikare muri za kiliziya ngo barashaka abigarambyaga, ubwicanyi, kurasa amasasu ku bakristu bafite bibiliya mu ntoki, guhohotera abafite ishusho ya bikira maria ».

Akaba asaba abayobozi kuvaho kugirango amahoro arambe muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Archevêque wa kiliziya Gatolika muri Kinshasa akaba yibaza ukuntu bagirira icyizere abayobozi badashoboye kurwanirira abaturage babizeza amahoro, ubutabera babagaragariza urukundo, ati « twakwizera gute abayobozi bahonyanga ubwigenge bw’idini n’abaturage ? »

Asoza avuga ko ibi byose birigukorwa bigenderewe kandi kubushake, kuko amasezerano arazwi neza, ariko ubuyobozi bukabikora nkana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Maombi - 13/01/2018 saa 07:34

Virus Ko Yamaze Kuba Akarande Mumubiri Wayivura Ute?
Kanda hano umusubize

MAGEZA - 9/01/2018 saa 05:29

Abakuru b'amadini bakunda kwivanga muli politike.Ndetse mu bihugu nka IRAN,usanga biyoborwa n'abakuru b'amadini bitwa Ayatollahs.Intambara nyinshi zabaye ku isi,zatewe n'amadini.Mulibuka Guerre de cent ans,Intambara za Croisades,etc...Bitandukanye n'ibyo Yesu yasabye abakristu nyakuri.Yabasabye kutivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).Abasaba gukundana,ndetse bagakunda abanzi babo.Yabasabye kwigisha ubwami bw'imana,kuko ari bwo bwonyine buzazana amahoro ku isi.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izakuraho ubutegetsi bw'abantu ku isi yose,noneho Yesu abe ariwe utegeka isi yose nkuko dusoma muli Ibyahishuwe 11:15.Ntabwo abakuru b'amadini bagomba kwivanga mu byisi.
Kanda hano umusubize

Mwuch - 8/01/2018 saa 14:26

Murakoze.kabiraniyegurekabisa.nivirisi.mubuyobozi.bwa.congo.kandi.yaratugandamije
Kanda hano umusubize

Maombi - 13/01/2018 saa 07:46

Iyaba Wari Uzi Virus Iri mukarere K'ibiyaga Bigari Muri Democracie Mba Nakubwira,wagizengo Prezida W'igihugu N'imodoka Bahagarika Mumuhanda Ukaba Wakuramo Uwo Ushaka?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X